Siporo

APR na Police zirahurira ku mukino wa nyuma wo Kwibuka

APR na Police zirahurira ku mukino wa nyuma wo Kwibuka

APR HC yasezereye Prisons yo muri Uganda izahura ku mukino wa nyuma na Police HC yasezereye Gicumbi HT muri 1/2.

Guhera ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2024 mu Rwanda hatangiye irushanwa Mpuzamahanga rya Handball ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda na Uganda mu bagore n’abagabo.

Kubera ko mu cyiciro cy’abagore amakipe yari make bakinnye mu buryo bwa shampiyona hakazabarwa amanota.

Mu bagabo amakipe yari agabanyijemo amatsinda abiri. Itsinda A hakaba hazamutse Police HC yo mu Rwanda ari iya mbere maze Prisons yo muri Uganda izamuka ari iya kabiri ni mu gihe mu itsinda B hazamutse APR HC na Gicumbi ya kabiri.

Umukino wa 1 wa mbere wa 1/2 wahuje APR na Prisons. Ni umukino utari woroshye kuko amakipe yombi wabonaga yafunganye cyane. Byataumye igice cya mbere kirangira ari ibitego 15 bya APR kuri 14 bya Prisons.

Abasore b’umutoza Anaclet bagarutse mu gice cya kabiri bashaka kongera umubare w’ibitego ariko biragorana cyane ko ubwo byari 16-15 abakinnyi ba APR babiri Machine na Karim bahawe iminota 2 ari na bwo Prisons yaje gukuramo iki gitego.

Uyu mukino warimo ishyaka ryinshi cyane ku buryo byanatumye impande zombi hari ibyemezo bimwe na bimwe by’abasifuzi batishimiraga.

Kugarira neza byatumye abakinnyi ba APR HC begukana uyu mukino ku bitego 29-26 ihita inagera ku mukino wa nyuma.

Hahise hakurikiraho umukino wa Police HC yasezereyemo Gicumbi iyitsinze ibitego 38-24.

Ejo ni bwo irushanwa rizasozwa Gicumbi ikina na Prisons yo muri Uganda ku mukino w’umwanya wa 3 maze Police ihure na APR ku mukino wa nyuma.

APR yasezereye Prisons yo muri Uganda
Police na yo yageze ku mukino wa nyuma
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top