Siporo

APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona, mu bagore UTB igitwara APR WVC(AMAFOTO)

APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona, mu bagore UTB igitwara APR WVC(AMAFOTO)

ikipe ya APR VC yegukanyue igikombe cya Volleyball nyuma yo gutsinda UTB VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-2.

Uyu munsi ni bwo shampiyona ya Volleyball mu Rwanda yashyizweho akadomo, APR VC yagaragaje imbaraga zidasanzwe yatsindiye ku mukino wa nyuma UTB ameseti 3-2 ihita yegukana igikombe.

APR VC ikaba yasubirye UTB kuko mu mukino ufungura imikino ya kamarampaka yari yayitsinze amaseti 3-1, yatsinze kandi REG amaseti 3-0 (25-22, 26-24, 25-21) ndetse na Gisagara VC ku maseti 3-2 (22-25, 25-20, 19-25, 25-25 na 15-12), isoza imikino ya playoffs idatsinzwe ihita igera ku mukino wa nyuma.

UTB VC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma itsinze Gisagara VC amaseti 3-1 (27-29, 25-19, 26-24, 25-16) ndetse na REG VC ku maseti 3-0 (25-17, 25-21, 26-24).

Uyu munsi ni bwo habaye umukino wa nyuma aho APR VC yaje kwegukana igikombe itsinze UTB VC amaseti 3-2. Iseti ya mbere yegukanywe na APR ku manota 25 kuri 23, iya kabiri yegukanywe na UTB ku manota 25 kuri 19, iya 3 UTB nayo iyitsinda ku manota 25 kuri 13, APR VC yaje kwegukana iseti ya 4 ku manota 25 kuri 23.

Byahise biba amaseti 2-2, biba ngombwa ko hitabazwa iseti ya kamarampaka yegukanywe na APR VC ku manota 15 kuri 13, APR VC ihita yegukana igikombe ku maseti 3-2.

Madson wa UTB agerageza gukwepa abasore ba APR VC
APR VC yagarutse mu mukino yigaranzura UTB VC
Niyogisubizo Samuel 'Tyson' wa UTB yagerageje biranga
UTB yatunguwe mu iseti ya kamarampaka
Abakinnyi ba APR VC bishimira kwegukana igikombe

Mu bagore igikombe cyegukanywe na UTB itsinze APR amaseti 3-2. APR yatsinze amaseti abiri abanza ku manota 25-19 na 25-19, ariko UTB VC iza kuyigaranzura mu yandi maseti abiri ya nyuma 25-20 n’iya kane ku manota 25-21, byatumye hitabazwa iseti ya kamarampaka, na yo iyitsinda ku manota 15-10 ya APR WVC.

Ni igikombe cya kabiri cya Shampiyona ikipe ya UTB VC yegukanye mu mwaka wayo wa kabiri kuva ishinzwe.

Mu bagore cyegukanywe na UTB
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top