Siporo

APR yasubiriye REG isanga Patriots ku mukino wa nyuma (AMAFOTO)

APR yasubiriye REG isanga Patriots ku mukino wa nyuma  (AMAFOTO)

APR BBC na Patriots BBC ni yo makipe agomba guhurira ku mukino wa nyuma wa kamarampaka muri Basketball, ni nyuma y’uko yitwaye neza muri 1/2.

Ejo ni bwo hakinwe umukino wa 3 wa 1/2 cya kamarampaka muri Basketball aho Patriots na APR zari zatsinze imikino 2 ya mbere zasabwaga gutsinda umukino wa 3 ngo zigere ku mukino wa nyuma cyane ko amakipe yasabwaga gutanguranwa imikino 3 muri 5.

Umukino wabanje ni uwa Patriots BBC yaje kongera gutsinda Kepler amanota 89-66 (27-13, 18-19, 25-16 na 19-18).

Hahise hakurikiraho umukino wa APR BBC na REG BBC yari yaje ikubita agatoki ku kandi ishaka gutsinda uyu mukino.

APR ntiyaje kuyorohera kuko yayitsinze uduce tubiri twa mbere 16-15 na 20-11, REG yatsinze agace ka 3 19-12 ni mu gihe APR yatsinze agace ka nyuma 18-16 yegukana umukino ku manota 66-61.

Byari bivuze ko ihise igera ku mukino wa nyuma aho izahura na Patriots BBC. Imikino ya nyuma ya kamarampaka izatangira tariki ya 11 Nzeri aho amakipe azatanguranwa imikino 4 muri 7.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top