Siporo

Arsene Nihoreho yavuze impamvu atazakinira Rayon Sports, iby’amafaranga yamusigayemo

Arsene Nihoreho yavuze impamvu atazakinira Rayon Sports, iby’amafaranga yamusigayemo

Nyuma y’uko asinyiye ikipe ya Rayon Sports, rutahizamu w’umurundi Nihoreho Arsene yahise atizwa muri Bugesera ibintu avuga ko ngo byatewe n’uko yabwiwe ko iyi kipe ifite umubare mwinshi w’abanyamaanga cyane cyane ku mwanya we, ngo nta kindi yari gukora uretse kubyemera.

Mu mpera za Kamena 2020 ni bwo Rayon Sports yasinyishije uyu rutahizamu watsinze ibitego 17 mu mwaka w’imikino wa 2019/2020 ndetse aba uwa 3 mu batsinze ibitego byinshi i Burundi.

Mu buryo busa n’ubutunguranye ntabwo uyu mukinnyi wasinye imyaka 2 muri Rayon Sports azayikinira ahubwo yahise imutiza umwaka muri Bugesera.

Uyu musore uri mu Rwanda avuga ko muri Bugesera yishimye kandi yamwakiriye neza nta kibazo na kimwe yigeze agira.

Ati“mu Rwanda meze neza, ni ahantu heza kandi mbayeho neza, muri Bugesera nta kibazo na kimwe mfite.”

Akomeza avuga ko impamvu atakiniye iyi kipe ari uko yabwiwe ko ifite abakinnyi benshi b’abanyamahanga kandi bamwe bakina ku mwanya we ari yo mpamvu bahisemo kumutiza.

Ati“ikibazo cyabanje guterwa n’umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga b’ikipe ya Rayon Sports, ikindi umutoza yarimo azana abandi bakinnyi ku mwanya wanjye kandi b’abanyamahanga, ku mwanya wanjye hariho abakinnyi benshi niyo mpamvu bahise bantiza ikipe ya Bugesera.”

Uyu mukinnyi yasinyiye Rayon Sports imyaka 2 bumvikana miliyoni 7 yishyurwa 4 hasigaye 3, muri aya mafaranga asigaye hari ayo azahabwa na Rayon Sports andi ayahabwe na Bugesera FC. Umushara w’ibihumbi 500 yumvikanye na Rayon Sports niwo azakomeza guhembwa.

Nihoreho Arsene yatijwe muri Bugesera FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hitimana
    Ku wa 21-11-2020

    Iconzi n’uko nibahura na Rayon sport azoyikosora.

  • Mukiza
    Ku wa 21-11-2020

    Turabakunda cyne

IZASOMWE CYANE

To Top