Siporo

Aruna Moussa Madjaliwa wabeshye Rayon Sports yemeye kugabana nayo igihombo

Aruna Moussa Madjaliwa wabeshye Rayon Sports yemeye kugabana nayo igihombo

Nyuma y’uko abeshye Rayon Sports ko nta masezerano afite, bikaza kugaragara nyuma, umurundi Aruna Moussa Madjaliwa yemeye gufasha iyi kipe kwishyura kugira ngo akomeza ayikinire.

Mu kwezi gushize nibwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha Umurundi ukina mu kibuga hagati, Aruna Moussa Madjaliwa wakiniraga Bumamuru FC mu Burundi.

Ubwo yasinyaga, iyi kipe yababwiye ko Aruna yari asoje amasezerano y’intizanyo ya Dauphins Noirs yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akaba agifite andi masezerano nayo bityo ko bayegera bakavugana.

Ibi ntabwo iyi kipe yabyitayeho kuko umukinnyi yavugaga ko ari umukinnyi wigenga nta masezerano y’ikipe iyo ari yo yose afite, yanerekanaga Urupapuro rumurekura ‘release letter’ ari nabwo Rayon Sports yamusinyishaga.

Ubwo Rayon Sports yamusabiraga ITC mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burundi, ntayo yabonye kuko byagaragaye ko atigeze arekurwa, ibi ni nabyo byatumye adakina umukino wa APR FC wa Super Cup banayitsinze 3-0 tariki ya 12 Kanama 2023.

Nyuma yo kubona ko nta yandi mahitamo, Aruna Moussa Madjaliwa yemeye kuvugisha ukuri abwira Rayon Sports ko hari amasezerano afitanye na Dauphins Noirs ko yari muri Bumamuru nk’intizanyo.

Amakuru avuga ko Aruna Moussa Madjaliwa afitanye amasezerano na Dauphins Noirs y’imyaka 4. Rayon Sports yahise itangira ibiganiro n’iyi kipe kugira ngo barebe ko babona uyu mukinnyi mu myaka 2 iri imbere.

Dauphins Noirs yemeye gutiza Aruna Moussa muri Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 2 ariko bakishyura ibihumbi 6 by’Amadorali.

Kugira ngo iki kibazo gikemuke, amakuru ISIMBI yamenye yahawe n’umwe mu bantu bo muri Rayon Sports, ni uko na Aruna Madjaliwa yemeye kugira ngo ibyo yigomwa aho yemeye kwishyura ibihumbi 3 by’Amadorali na Rayon Sports ikishyura ibindi.

Madjaliwa azafatanya na Rayon Sports kwishyura Dauphin Noirs
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top