Siporo

Asaga miliyoni 10 yagiye ku myambaro Amavubi yaserutse yambaye muri Cameroun

Asaga miliyoni 10 yagiye ku myambaro Amavubi yaserutse yambaye muri Cameroun

Arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda niyo yagiye ku myenda ya Made in Rwanda Amavubi y’u Rwanda yagiye yambaye muri Cameroun aho yitabiriye CHAN.

U Rwanda rwahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, saa 11h30’ zo mu Rwanda bari bageze Douala muri Cameroun aho itsinda C rizakinira ari naryo u Rwanda rurimo kumwe na Maroc, Uganda na Togo.

Mu buryo butamenyerewe, Amavubi yahagurutse yambaye imyenda ya Made in Rwanda yakozwe n’inzu y’imideli ya Moshions.

Iyi myambarire yavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bishimiye uburyo Amavubi yaserutse asa ni mu gihe abandi bo babirwanyije bavuga ko bitari bikwiye kugenda bambaye nk’abanyamideli kandi bagiye gukina umupira w’amaguru.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi myambaro niba yakodeshejwe cyangwa yaguzwe, ISIMBI yagerageje kuvugana n’umuyobozi wa Moshions, Twahirwa Moses avuga ko atavuga amafaranga yaguzwe icyo yatangaza gusa ari uko yahawe ikiraka cyo kudoda imyenda kandi akabibakorera, bakoreye abantu 51.

Moshions ikaba yarakoreye Amavubi amashati n’amapantaro bya Made in Rwanda biriho imigongo ku maboko no mu gatuza.

Ntabwo wapfa kumenya igiciro nyacyo iyi myenda yatanzweho kereka ba nyiri ubwite babyitangarije, ariko ukurikije ibiciro biri ku rubuga rwa Moshions ku myenda ifite imisusire nk’iyo Amavubi yagiye yambaye, wavuga ko iyi myenda yatanzweho 11.985.000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amavubi yakorewe imyenda bise Ishema ariko iyo urebye usanga bagiye bambaye amashati akoze nk’ayo bise ‘ Ntabana Inkingi Long Sleeves Shirt’ n’amapantaro bise ‘Murenzi Pants’.

Muri rusange badodeye abantu 51(abakinnyi + Staff Technique). Iyo urebye ku rubuga rwayo ubona amashati badodewe ‘Ntabana Inkingi Long Sleeves Shirt’ bavuguruye imwe iba ihagaze ibihumbi 115 by’amafaranga y’u Rwanda.

Amapantaro badodowe ayitwa ‘Murenzi Pants’ avuguruye imwe ikaba igura ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda(ni nayo ihendutse bagira). Gusa aya mafaranga akaba ashobora kurenga.

Buri muntu akaba yahagurutse yambaye imyenda ihagaze ibihumbi 235 by’amafaranga y’u Rwanda, abantu 45 ni 11.985.000 frw.

CHAN 2020(igiye kuba muri 2021 bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye itaba umwaka ushize) izatangira tariki ya 16 Mutarama 2021 isozwe tariki ya 7 Gashyantare 2021.

Muhadjiri na Rugwiro bambaye amashati ya 'Ntabana Inkingi Long Sleeves Shirt' n'amapantaro ya 'Murenzi Pants'
Moshions niyo yambitse Amavubi, yabatwaye asaga miliyoni 10
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top