Siporo

Ba Mukanyandwi! Amavubi y’abagore yanyagiriwe mwa Pelé 7-0

Ba Mukanyandwi! Amavubi y’abagore yanyagiriwe mwa Pelé 7-0

Amavubi y’Abagore mu mupira w’amaguru yanyagiriwe i Kigali ibitego 7-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Maroc.

U Rwanda rwatangiye ubona ruhuzagurika rwaje gutsindwa igitego ku munota wa 3 w’umukino gitsinzwe na Doris Boaduwaa n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Portia Boakye.

Umunyezamu w’u Rwanda yakuyemo umupira ukomeye wa Doris Boaduwaa nyuma yo gucenga ubwugarizi bwose bw’Amavubi.

Abakinnyi b’umutoza Nyinawumuntu Grâce, wabonaga barimo barushwa cyane, yaje gutsindwa igitego cya 2 ku munota wa 13 cyatsinzwe na Evelyn Badu nyuma yo gucika ubwugarizi bw’abakinnyi b’u Rwanda.

Umukino wakinirwaga mu rubuga rw’u Rwanda cyane kubera kurushwa, umunyezamu Ndakimana yagiye akuramo imipira ikomeye yabazwe harimo n’uwa rutahizamu Doris.

Ghana yaje kubona igitego cya gatatu ku munota wa 28 gitsinzwe na Princella Adubea ku mupira wari uhinduwe na Justice Tweneboaa. Amakipe yagiye kuruhuka ari 3-0.

Ghana yatsinze igitego cya 4 ku munota wa 55 cyatsinzwe na Kusi Alice.

Evelyn Dabu yongeye guhindukiza umunyezamu Ndakimana Angiline ku munota wa 65 atsinda igitego cya gatanu.

Ku munota wa 67 Ghana yahujije penaliti yari itewe na Jennifer Cudjoe, ni nyuma y’ikosa Uwase Andercene yakoreye Kusi Alice mu rubuga rw’amahina.

Anasthesia Achiaa yaje gutsindira Ghana igitego cya 6 ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Uyu mukobwa Anasthesia Achiaa yatsindiye Ghana agashinguracumu ku munota wa 86, ni ku mupira yateye asa nuhinduye imbere y’izamu ariko uyuboka munshundura. Umukino warangiye ari 7-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera muri Ghana aho ikipe izakomeza izahura n’izakomeza hagati ya Gambia na Namibia.

Amavubi yanyagiriwe i Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top