Siporo

Ba rutahizamu 3 b’abanyarwanda bahaye akazi Rwatubyaye Abdul

Ba rutahizamu 3 b’abanyarwanda bahaye akazi Rwatubyaye Abdul

Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyae Abdul, avuga ko igihe yakinaga muri shampiyona yo mu Rwanda nta rutahizamu wamugoye ku buryo azahora amwibuka, gusa ngo hari abakinnyi b’abanyarwanda bamuhaye akazi.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko abakinnyi bamuhaye akazi barimo Danny Usengimana, Mico Justin na Lague.

Ati“ntabwo navuga ko hari rutahizamu wanteye ubwoba ariko hari ba rutahizamu beza nagiye mbona. Abanyarwanda navuga Danny[Usengimana], Mico [Justin] na Lague[Byiringiro], bagiye bampa akazi. Gusa hari n’abandi benshi.”

Uyu mukinnyi yakinnye mu cyiciro cya mbere kuva muri 2012 ubwo APR FC yakuriyemo yamutije mu Isonga ayikinira umwaka umwe, 2013 asubira muri APR FC yakiniye kugeza 2016 ubwo yagurwaga na Rayon Sports yakiniye kugeza 2019 ubwo yerekezaga muri Amerika gukinayo, mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba yarerekeje muri Macedonia.

Rutahizamu wa APR FC, wakiniye na Police FC, Danny Usengimana ni umwe muri ba rutahizamu beza Rwatubyaye yabonye
Byiringiro Lague bahuyeigihe gito ariko ngo ni umwe mu bamuhaye akazi
Mico Justin akinira Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top