Siporo

Abasore b’Amavubi basesekaye mu mwiherero (AMAFOTO)

Abasore b’Amavubi basesekaye mu mwiherero (AMAFOTO)

Abakinnyi bakina imbere mu gihugu, bageze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi mu rwego rwo kwitegura imikino 2 ya gicuti bazakina muri uku kwezi.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 8 Werurwe 2024 ni bwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 38 azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti uwa Madagascar tariki ya 18 Werurwe na Botswana tariki ya 25 Werurwe 2024, imikino yose ikaba izabera muri Madagascar.

Muri 38 bahamagawe, harimo 24 bakina mu Rwanda akaba ari bo bazindukiye mu mwiherero ugiye kubera i Nyamata kuri La Palisse Hotel.

Abakinnyi bakaba bazindukiye ku biro bikuru by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, aho bafatiye imodoka iberekeza mu mwiherero, biteganyijwe ko imyitozo itangira ku gicamunsi cy’uyu munsi.

Buri mukinnyi wahamagawe akaba yaserutse aberewe mu mwambaro we kuko batari bagahawe imyenda y’ikipe y’igihugu.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top