Siporo

Babiri barimo kapiteni baragera mu Rwanda uyu munsi, abandi babiri ntibirasobanuka - gahunda y’abakinnyi b’Amavubi bakina hanze

Babiri barimo kapiteni baragera mu Rwanda uyu munsi, abandi babiri ntibirasobanuka - gahunda y’abakinnyi b’Amavubi bakina hanze

Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira Yanga muri Tanzania na myugariro wa Urartu FC muri Armenia, Nirisarike Salomon nibo babimburira abandi bakinnyi b’u Rwanda bakina hanze kugera mu gihugu bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi31 agomba kwifashisha mu mikino ibiri yo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ni umukino wa Mozambique na Cameroun.

Mu bakinnyi 31 yahamaaye abakinnyi 8 bakina hanze y’u Rwanda nk’ababigize umwuga, 23 bakina mu Rwanda bakaba bamaze icyumweru mu mwiherero bakora imyitozo.

Kuri uyu wa Mbere nibwo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangira kuhagera aho bahita basanga bagenzi babo mu mwiherero, ni mu gihe Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi muri Macedonia na Muhire Kevin muri Oman bo igihe bazagerera mu Rwanda ntikizwi.

Ku ikubitiro Haruna Niyonzima wa Yanga muri Tanzania akaba na kapiteni w’Amavubi ni we ugera mu Rwanda mbere y’abandi aho ahagera uyu munsi ku isaha ya saa 18:20’.

Nirisarike Salomon wa Urartu FC muri Armenia na we aragera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere saa 19:15’.

Rubanguka Steve ukina mu Bugereki we azagera mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021 ku isaha ya saa 8:15’.

Yannick Mukunzi wa Sandvikens IF muri Sweden biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 saa 8:05’.

Ku wa Gatanu kandi ni bwo Amavubi azakira rutahizamu wa Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere, biteganyijwe ko azagera mu Rwanda saa 18:30’.

Ku Cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021, umunyezamu wa Tusker FC muri Kenya, Emery Mvuyekure nibwo azagera mu Rwanda ku isaha ya saa 11:50’.

Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

Rwatubyaye Abdul ntabwo arabamenyesha igihe izazira
Kevin Muhire na we ntabwo bizwi igihe azazira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top