Siporo

Bakame yahishuye umuhanzi yemera, Saa Moya ni yo ndirimbo aharaye

Bakame yahishuye umuhanzi yemera, Saa Moya ni yo ndirimbo aharaye

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali avuga ko ajya afata umwanya akumva umuziki nyarwanda aho umuhanzi afana ari Bruce Melodie.

Uyu munyezamu umaze imyaka 12 akina mu cyiciro cya mbere, avuga ko batajya bizirikira muri ruhago gusa ahubwo bagerageza no kwinjira mu bindi byabafasha kuruhuka neza kugira ngo basubire mu kazi bameze neza.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, uyu munyezamu yavuze ko umuziki ari kimwe mu bimufasha kuruhuka neza.

Yagize ati"umuziki ndawukurikirana n’abahanzi bamwe na bamwe ndabazi. Navuga ko Bruce Melodie ni we nemera kuko muri iyi minsi arimo kunkorera umuti, abirimo neza ahagaze neza."

Akomeza avuga ko n’ubundi indirimbo aharaye muri iyi minsi ari Saa Moya ya Bruce Melodie.

Yagize ati"muri iyi minsi ndi ku ndirimbo yitwa Saa Moya, irimo kunkorera umuti, ni indirimbo nziza cyane, ugashyiraho n’indi yari amaze iminsi asohoye."

Uretse kuba ari umukinnyi w’umupira w’amaguru aho yakiniye amakipe nka Atraco FC, APR FC, Rayon Sports, Bakame azwiho kuba afite indi mpano yo gusetsa bagenzi be cyane cyane iyo bari mu mwiherero.

Bakame avuga ko ajya akurikirana ibintu by'umuziki
Bruce Melodie ni we umukorera umuti muri iyi minsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top