Siporo

Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports ntibishimiye ubufasha bw’ibihumbi 30 bahawe n’ikipe yabo

Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports ntibishimiye ubufasha bw’ibihumbi 30 bahawe n’ikipe yabo

Nyuma y’uko ihagaritse amasezerano y’abakozi, ikipe ya Kiyovu Sports iherutse gutanga ubufasha ku bakinnyi aho bagenewe ibihumbi 30, ibintu bitabashimishije na gato.

Tariki ya 11 Ukuboza 2020, Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rihagarika shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021 bitewe n’uko amwe mu makipe yari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Corobavirus.

Tariki ya 15 Mutarama 2021, Kiyovu Sports yahise ihagarika amasezerano y’abakinnyi aho babwiwe ko bazagaruka mu kazi shampiyona itangiye, ariko bizeje abakinnyi ko bazagumya kubafasha.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare, Kiyovu Sports yahaye abakinnyi bayo icyiciro cya mbere cy’ubufasha, bakaba baragenewe amafaranga angana n’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu bakinnyi bakaba batarashimishijwe n’aya mafaranga bahawe kuko nta kintu yabafasha dore atanakwishyura inzu babamo byibuze n’ukwezi.

Umwe yabwiye ISIMBI ati"ngo baradufashije? Ibihumbi 30 se wowe yakumarira iki? Hari uba mu nzu yayo mafaranga byibuze se ngo tuvuge ko ari yo bishyuye? Hari abafite imiryango icyo nacyo bakwiye kukimenya."

Undi mu baganiriye na ISIMBI yavuze ko yanze ko byafatwa nk’agasuzuguro n’aho ntayo yari kwemera.

Kugeza ubu ntabwo bizwi igihe shampiyona izagarukira, ku munsi w’ejo Minisiteri ya Siporo yagiranye inama n’amafederasiyo arimo na FERWAFA baganira ku buryo ibikorwa by’imikino byakongera gusubukurwa.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top