Siporo

Bamwe mu banyamakuru b’imikino ba Radio 10 basezeye muri AJSPOR nyuma y’ubwumvikane buke

Bamwe mu banyamakuru b’imikino ba Radio 10 basezeye muri AJSPOR nyuma y’ubwumvikane buke

Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda ‘AJSPOR’ risohoye itangazo ryitandukanya n’imikorere y’abanyamakuru b’imikino ba Radio 10 bise iyitari iya kinyamwuga, abanyamakuru batunzwe agatoki n’abo bavuze ko bitandukanyije naryo barisezeramo.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, AJSPOR yasohoye itangazo ivuga ko yitandukanyije n’imyitwarire itari iya kinyamwuga yaranze abanyamakuru ba Radio 10 b’imikino.

AJSPOR yavuze ko yafashe uyu mwanzuro ishingiye ku nama yabaye ku wa 12 Ugushyingo 2020, yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’itangazamakuru rya siporo zirimo Minisports, RGB, OGS, RURA, MHC na RMC.

Abitabiriye iyi nama banenze imikorere y’itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda ahanini bishingiye ku mvugo bakoresha.

Muri iyi baruwa ya AJPSOR ivuga ko ibyagarutsweho cyane ari ibyavuzwe n’ikinyamakuru cya Radio 10 ndetse bikaba byaragize ingaruka kuri umwe mu bakinnyi bagombaga kwitabira ubutumire bw’ikipe y’iguhugu ntaze(Kevin Monnet Paquet).

Iyi baruwa kandi yagarutse ku nama y’ Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwagiranye n’abanyamakuru ba siporo ku wa 3 Ukuboza 2020, aho bagaragaje amakosa y’umwuga arimo kubogama cyane, kudatandukanya ibimenyetso n’ibitekerezo by’umunyamakuru byagiye bikorwa na Radio 10.

AJSPOR ishingiye kuri ibyo byose n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru yavuze ko yasanze abanyamakuru barimo Kazungu Claver, Kalisa Bruno Taifa, Sam Karenze na Biganiro Antha barakoze amakosa bityo ko bitandukanyije nabo.

Bagize bati“ Dusanze hari amakosa mu mwuga menshi yakozwe n’abanyamakuru ba Radio 10: Karenzi Samuel (umunyamuryango wa AJSPOR), Kalisa Bruno (umunyamuryango wa AJSPOR), Kazungu Claver (utari umunyamuryango wa AJSPOR) na Biganiro Antha (utari umunyamuryango wa AJSPOR) bihabanye n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’intego za AJSPOR by’umwihariko;”

“Ku bw’iyo mpamvu, AJSPOR yitandukanyije n’imikorere idakurikiza amahame y’umwuga iranga aba banyamakuru kuko idahesha ishema AJSPOR ndetse AJSPOR ikibutsa ko iyi mikorere itagombye kuyitirirwa.”

Mu kiganiro cy’imikino cyo kuri Radio 10 cy’uyu munsi cyizwi nk’Urukiko rw’Imikino, Sam Karenzi na we yavuze ko we na bagenzi be bitandukanyije n’imikorere ya AJSPOR ndetse atakiri umunyamuryango wayo, ibintu byaje gushimangirwa na Kalisa Bruno Taifa na we wavuze ko atakiri umunyamuryango.

Sam Yagize ati“ Njyewe ndi umunyamakuru wa siporo, guhera uyu munsi si ndi umunyamuryango wa AJSPOR. Icya kabiri, ndagira ngo mbwire ASPOR, Abanyarwanda bose bumva, mu izina ry’uhagarariye ishami ry’imikino kuri Radio 10, twitandukanyije na AJSPOR ku mugaragaro n’imikorere idahwitse ya ASPOR, n’urwango n’ishyari biri muri AJSPOR(…) ndaza no kubandikira ibaruwa mbamenysha ko ntakiri umunyamuryango nasezeye.”

Sam kandi yongeye kugaruka ku ngingo AJSPOR yashyize mu ibaruwa ivuga ko abaturage bandikiye RMC barega Radio 10, yavuze ko bakwiye kureka kubeshya abanyarwanda bagasobanura abo baturage abo ari bo kuko umuntu ashobora kubyumva akagira ngo ni benshi kandi batarenze babiri ari bo; Ntalindwa Theodore wari visi perezioda wa Kiyovu Sports na Munyakazi Sadate wabaye perezida wa Rayon Sports.

Ikipe y'abanyamakuru ba Siporo ya Radio 10 yatunzwe agatoki, Horaho Axel(ubanza ibumoso), Kazungu Claver(uwa kabiri ibumoso), Kalisa Bruno Taifa(uwa kabiri iburyo) na Sam Karenzi(ubanza iburyo)
Taifa(ibumoso) na Karenzi (iburyo), bavuze ko nabo bitandukanyije na AJSPOR ndetse bayisezeramo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top