Siporo
Bamwe mu mudoka zabo, abakinnyi ba APR FC babimburiye andi makipe gusubira mu ngo zabo(AMAFOTO)
Yanditswe na
Ku wa || 5039
Nyuma y’umwanzuro wa Minisiteri ya Siporo wo guhahagarika shampiyona kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, isaba FERWAFA gupimisha abakinnyi bakabona gusubira mu ngo zabo, APR FC iri mu makipe yabimburiye andi gutaha.
Ni icyemezo cyasohotse ku wa 11 Ukuboza 2020, MINISPORTS ikaba yaravuze ko shampiyona ihagaze kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo ku makipe ndetse isaba ko badasohoka mu mwiherero badapimwe.
APR FC iri mu makipe yapimwe mbere ku wa Kabiri w’iki cyumweru kimwe na Mukura VS.
Nyuma y’ibisubizo, ku mugoroba w’ejo hashize nibwo abakinnyi ba APR FC n’abakozi bayo bavuye mu mwiherero i Shyorongi aho babaga basubira mu ngo zabo.
Jacques Tuyisenge ava Shyorongi ataha Kicukiro
Blaise Itangishaka yatahanye na Bukuru Christophe
Mutsinzi Ange Jimmy yasohokanye na Nshuti Innocent
Myugariro Buregeya Prince asohoka mu modoka ye
Ishimwe Anicet ari mu bakinnyi bagendeye mu modoka y'ikipe
Nsanzimfura Keddy nawe yagendeye muri bisi y'ikipe

Ibitekerezo
Binego
Ku wa 18-12-2020Inyasti gusa
innocent
Ku wa 18-12-2020Andika Igitekerezo Hano NUK NTATWE TWIG baduca amafaranga meci MUTUVUGANIR
Mbaraga JMV
Ku wa 18-12-2020Nyamara aba bakinnyi ba APR FC barabyimbye, ndebera nawe imiduga bagendamo, ariko bikaba byarabananiye gusezerera Gromahia? Afande azabakubite agashyi rwose, bareke guhembwa menshi kandi ntacyo barageza kuri equipe.
samedi
Ku wa 17-12-2020ko tubona ikipe zitaha nta cases zindi twumva aho guhagariks champion ntihaba harabayeho guhubuka?