Siporo

Bertrand uheruka kwimukira muri Canada, wakiniye amakipe arimo APR FC yasezeye ruhago

Bertrand uheruka kwimukira muri Canada, wakiniye amakipe arimo APR FC yasezeye ruhago

Iradukunda Jean Bertrand umaze ukwezi kurenga yimukiye muri Canada guturayo, yamaze gusezera gukina umupira w’amaguru ashimira amakipe yanyuzemo yose.

Tariki ya 19 Ukwakira 2023 ni bwo uyu musore yavuye mu Rwanda yerekeza muri Canada agiye gukomereza ubuzima, hari nyuma yo kwicarana na Musanze FC yari yasinyiye mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira basesa amasezerano.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko ubu yamaze gufata umwanzuro wo gusezera gukina umupira w’amaguru. Ati "nahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga."

Inkuru ye muri ruhago y’u Rwanda itangira 2009 ubwo yajyaga mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, 2012 yaje kujya mu Isonga ayivamo 2014 ubwo yasubiraga muri APR FC yamureze ariko bwo ajya mu ikipe nkuru.

Yayikiniye kugeza 2016 (muri iyo myaka 2 batwaranye ibikombe 2 bya shampiyona 2014-15 na 2015-16).

Yahise ajya mu ikipe ya Bugesera FC yakiniye umwaka umwe agahita yerekeza muri Police FC yakiniye na yo umwaka 1 ahita ajya mu ikipe ya Mukura VS, hari hamaze kuba 2018 yayikiniye imyaka 2 ahita ajya muri Gasogi United na yo ayikinira umwaka umwe.

Mu Kwakira 2021 yerekeje muri Botswana mu ikipe ya Township Rollers atatinze aho muri Gicurasi 2022 bahise batandukana aza mu Rwanda akinira Kiyovu Sports umwaka umwe, mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 yasinyiye Musanze FC ariko baza gutandukana kuko yahise abona Visa ya Canada.

Yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 mu 2012, akomereza mu batarengeje imyaka 20, U23 n’Ikipe y’Igihugu Nkuru guhera mu 2014.

Yakiniye APR FC akiri umwana muto
Yanakiniye Bugesera FC igihe gito
Ntabwo muri Police FC byamugendekeye neza
Yananyuze muri Mukura VS imyaka 2
Gasogi United yayikiniye umwaka umwe
Na Kiyovu Sports yayikiniye umwaka umwe
Yaherukaga gusinyira Musanze FC
Ni umwe mu bakinnyi bakiniye Isonga
Yanakiniye ikipe y'igihugu Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top