Siporo

Bidasubirwaho, Omborenga Fitina ntazakina umukino wa Etoile Sportive du Sahel

Bidasubirwaho, Omborenga Fitina ntazakina umukino wa Etoile Sportive du Sahel

Bidasubirwaho umukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira mu ikipe ya APR FC, Omborenga Fitina ntabwo azakina umukino wa CAF Champions League ikipe ye izakinamo na Etoile Sportive du Sahel mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu mukinnyi yagiriye ikibazo cy’imvune mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Uyu mukino wabaye tariki ya 7 Ukwakira 2021, Omborenga Fitina yaje gusohorwa mu kibuga mu gice cya kabiri asimburwa na Denis Rukundo.

Fitina wagize ikibazo cy’akagombambari, APR FC yatangaje ko abaganga bemeje ko azamara hanze y’ikibuga ibyumweru 4, bivuze ko uyu mukino APR FC izakiramo Etoile Sportive du Sahel ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira n’uwo kwishyura uzabera muri Tunusiya uzaba tariki ya 23 Ukwakira 2021 atazawukina.

Omborenga Fitina yiyongereye kuri Byiringiro Lague na we utazakina uyu mukino bitewe n’imvune y’igihe kirekire afite, na we yayikuye ku mukino w’Amavubi na Kenya wabaye muri Nzeri, naho ni mugushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Omborenga ntazakina umukino wa Etoile du Sahel
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top