Siporo

Bijoux wamenyekanye muri Bamenya yasabwe aranakobwa n’umuhanzi nyarwanda

Bijoux wamenyekanye muri Bamenya yasabwe aranakobwa n’umuhanzi nyarwanda

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yasabwe ndetse anakobwa n’umukunzi we Lionel Sentore.

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022 ukaba wabereye Golden Garden ku i Rebero.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, byitezwe ko ku gisamunsi cy’uyu wa Gatandatu basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa EAR i Remera, nyuma abatumiwe bakaza kwakirirwa muri Golden Garden, Rebero.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo, ni mu muhango warahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin. Mu mpera za Mutarama 2021 yabwiye ISIMBI ko yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya.

Lionel Sentore usanzwe uririmba injyana gakondo, akoze ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Bijoux asohowe na basaza be baje kumutanga
Bijoux ashyikirijwe umusaza mukuru ngo na we amutange mu muryango wo kwa Sentore Lionel kuko inkwano bazishimye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top