Siporo

Biraba ari ibicika mu mpera z’iki cyumweru, Patriots BBC irambarana na APR BBC, Dj Ira araba asusurutsa abantu

Biraba ari ibicika mu mpera z’iki cyumweru, Patriots BBC irambarana na APR BBC, Dj Ira araba asusurutsa abantu

Mu mpera z’iki cyumweru, harakomeza imikino y’irushanwa rya Kamarampaka muri Baskteball rizwi nka ’BKBNL 2021 Playoffs’ aho imikino igeze muri ½ mu bagabo n’abagore, umukino utegerejwe na benshi ni uwo ikipe ya APR BBC igomba guhuramo na Patriots BBC.

Mu bagabo amakipe ane yageze muri ½ ni APR BBC, Patriots, REG na RP IPRC Kigali, akaba agomba gukina hashakwamo amakipe 2 agera ku mukino wa nyuma.

Muri ½ hakaba hazakinwa imikino 3, itsinzemo myinshi ikaba ari yo igera ku mukino wa nyuma(best in 3), ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021 nibwo hazatangira iyi mikino, yose ikazabera muri Kigali Arena.

Mu bagabo, saa 15:00’ APR BBC izakina na Patriots BBC, saa 19:00’ REG ikine na RP IPRC Kigali. Imikino izakomeza ku Cyumweru, saa 15:00’ REG ikine na RP IPRC Kigali, saa 19:00’ APR BBC izakina na Patriots BBC.

Mu bagore kandi nabo bazabakina ½, ku wa Gatandatu saa 13:00’ REG WBBC izacakirana na RP IPRC Huye ni mu gihe saa 17:00’ APR WBBC izakina na The Hoops RW. Iyi mikino izakomeza ku Cyumweru, saa 13:00’ APR WBBC ikina na The Hoops RW n’aho saa 17:00’ REG WBBC izacakirane na RP IPRC.

Si iyi mikino gusa kuko mu bagabo hazaba n’imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa 5-8, ariko iyi mikino yo izabera muri Petit Stade.

Ku wa Gatandatu saa 10:00’ 30 Plus izakina na UGB mu gihe saa 12:00’ Shoot 4 Stars izakina na RP IPRC Huye, izatsinze zizahura ku mwanya wa 5 n’uwa 6 mu gihe izatsinzwe nazo zizahura ku mwanya wa 7 n’uwa 8, ni imikino izaba ku Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira muri Petit Stade.

Iyi mikino kandi ikaba yemewemo abafana, itike ikaba ari ibihumbi 10, ibihumbi 7 n’ibihumbi 5 harimo n’igiciro cyo kwipimisha Covid-19, ndetse umuntu akaba asabwa byibuze kuba yarakingiwe urukingo rumwe rwa COVID. Abafana bemewe ku mikino izabera muri Kigali Arena gusa.

Abantu bazaba bari muri Kigali Arena, ntabwo bazicwa n’irungu kuko bazasusurutswa na Dj Ira, umwe mu bakobwa bazi kuvangavanga imiziki cyane.

Imikino ya 1/2 izabera muri Kigali Arena
Dj Ira azaba asusurutsa abantu bazitabira imikino ya 1/2 muri Kigali Arena
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top