Siporo

Bitari ibyo sinzafata indege kuko ntacyo nzaba nje gukora - Karekezi Olivier

Bitari ibyo sinzafata indege kuko ntacyo nzaba nje gukora  - Karekezi Olivier

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Kiyovu Sports, umutoza Karekezi Olivier yavuze ko atazaza ibibazo bitarakemuka.

Kiyovu Sports yemeje ko Karekezi Olivier ari we mutoza uzaba utoza iyi kipe umwaka utaha w’imikino, byari byitezwe ko azagera mu Rwanda tariki ya 8 Kanama 2020.

Bitewe n’umwuka utari mwiza umaze iminsi muri iyi kipe, uyu mutoza yatangarije Radio10 ko atakije kuko ataza mu ikipe irimo umwuka mubi cyane ko abagize uruhare ngo anyire ikipe ubu batarimo kumvikana.

Yagize ati“nimba abayobozi bombi twaravuganye bagashyira amasezerano ku meza bakanyoherereza imbanziriza masezerano kuri email nkasinya, bose bari kumwe bafite umwuka mwiza tuvugana ko tugiye gusenyera umugozi umwe, ubu bakaba batakivuga rumwe, ndumva ntacyo naba nje gukora.”

Yasabye ubuyobozi kubanza gukemura ibibazo biri mu ikipe

“Itike yanjye iri tariki 8, mu gihe bicaye hamwe ikibazo bakakirangiza niba bafite inama ryari ubwo nta kibazo ariko mu gihe batarakemura ikibazo bo bagende aho baguriye itike bajye kuyihinduza kugeza igihe ibibazo bizakemukira.”

Karekezi Olivier avuga ko bitewe n’umwuka uri mu ikipe atamenya uwo azaza agana, bityo ko bakwiye kubanza gukemura ibibazo birimo.

Muri Kiyovu Sports haravugwamo umwuka utari mwiza hagati y’abagabo babiri bivugwa ko bose bifuza kwiyamamariza kuyobora iyi kipe.

Abo ni Mvukiyehe Juvenal wari ukuriye komisiyo yo kugura abakinnyi muri iyi kipe na Ntarindwa Theodore akaba visi perezida wa mbere w’iyi kipe.

Aba bagabo batangiye bakorana ariko nyuma y’uko umwe amenye ko mugenzi we yifuza kwiyamamariza kuyobora Kiyovu Sports byatangiye kuzana umwuka mubi mu ikipe, bikaba ari nabyo bikekwa ko byabaye intandaro y’isubikwa ry’amatora muri iyi kipe yari ategerejwe mu mpera z’iki cyumweru.

Juvenal ni we ukuriye akanama gashinzwe kugura abakinnyi, bivugwa ko na we yifuza kuyobora Kiyovu Sports
Ntarindwa ngo ntabwo arimo yumvikana na Juvenal
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top