Siporo

Bizimana Djihad wavuzwe muri Israel yasinyiye ikipe yo muri Ukraine

Bizimana Djihad wavuzwe muri Israel yasinyiye ikipe yo muri Ukraine

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Bizimana Djihad yamaze gusinyira ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine.

Asinyiye iyi kipe mu gihe mu minsi yashize byavuzwe ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yamaze kurangizanya na Hapoel Ramat Gan Givatayim FC yo muri Israel.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Ambasaderi Ron Adam wari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda akaba yaratangaje ko Djihadi yerekeje muri Israel.

Ati "nakiriye kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad uzerekeza muri Israel mu ikipe ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC, ndakwifuriza amahirwe masa."

Mu buryo butunguranye ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikina mu cyiciro cya mbere muri Ukraine yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu munyarwanda ukina mu kibuga hagati, kuva 2018 akina i Burundi.

Bizimana Djihad akaba yasinyiye iyi kipe yasoje ku mwanya wa 7 muri shampiyona ya 2022-23, amasezerano y’imyaka 2 azageza 2025.

Muri Gicurasi 2023 nibwo ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi yatangaje ko atazakomezanya na Bizimana Djihad wari ugeze ku mpera z’amasezerano ye ariko kubera ibibazo yagiranye n’ubuyobozi akaba atarakinnye umwaka wa nyuma w’amasezerano ye, yawumaze yitoreza mu bato.

Bizimana Djihad yavuye mu Rwanda muri 2018 yerekeje mu Bubiligi mu ikipe ya Waasland Beveren nyuma y’imyaka 3 baje gutandukana yerekeza muri KMSK Deinze ari nayo baheruka gutandukana.

Djihad yasinyiye FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top