Siporo

Bugesera FC yasuwe na FERWAFA, ibipimo bya Coronavirus bibura ku munota wa nyuma

Bugesera FC yasuwe na FERWAFA, ibipimo bya Coronavirus bibura ku munota wa nyuma

Ku munsi w’ejo akanama ka FERWAFA gashinzwe kugenzura niba amakipe yujuje ibisabwa kugira ngo ahabwe uruhushya rwo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA(FERWAFA Club licensing), kasuye ikipe ya Bugesera FC.

Aka kanama gashinzwe kugenzura niba amakipe yujuje ibisabwa kugira ngo azemerwe kwitabira amarushanwa ya FERWAFA umwaka w’imikino utaha, kasuye Bugesera FC ejo ku wa 16 Ukwakira 2020 kayobowe na perezida wa ko, Vedaste Kayiranga.

Nyuma gusura iyi kipe biteganyijwe ko bazabona ibisubizo niba bemerewe cyangwa batemerwe ku wa 3 Ugushyingo 2020.

Bugesera FC kandi ku munsi w’ejo nibwo iba yarapimye abakinnyi bayo icyorezo cya Coronavirus kugira ngo yemerwe kuba yatangira imyitozo.

Gusa uku gupimwa ntabwo kwigeze kuba kuko ku bitaro by’akarere ka Bugesera aho iyi kipe ibarizwa basanze badafite ibipimo bihagije.

Ku bufatanye n’akarere ka Bugesera, biteganyijwe ko uyu munsi nta gihindutse ibipimo basabye i Kigali bibonetse abakinnyi bapimwa ubundi bakabona gutangira imyitozo.

Abakinnyi ba Bugesera FC ubu bakaba bari mu mwiherero i Nyamata, bategereje ko bapimwe ubundi bakabona gutangira imyitozo.

Basuye ikipe ya Bugesera FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top