Siporo

Bugesera yaciye bugufi imbere ya Gasogi United, Sunrise FC ntiyaramwirwa na Kivu

Bugesera yaciye bugufi imbere ya Gasogi United,  Sunrise FC ntiyaramwirwa na Kivu

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 3, Bugesera FC byakomeje kwanga itsindwa na Gasogi United ni mu gihe Sunrise FC yatsindiwe i Rubavu ku Kivu na Etincelles.

Uyu munsi hakaba habaye imikino 2 y’umunsi wa 3, nyuma y’uko Bugesera FC yatsinzwe na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa mbere, ntikine na APR FC mu mukino w’umunsi wa 2 kubera wahindutse ikirarane, uyu munsi yari yasuye Gasogi United kuri Stade ya Kigali.

Iyi kipe itaragize intangarugero nziza za shampiyona, benshi bari biteze kureba uko yitwara kuri uyu mukino, gusa nabwo ntibyaje kuyihira kuko yatsinzwe na Gasogi United 1-0.

Iki gitego cyatsinzwe na Ravel Max Djoumekou ku munota wa 41, Bugesera FC yagerageje gushaka uko yishyura biranga neza umukino urangira ari 1-0.

Sunrise FC na yo yari yasuye Etincelles ikaba yaje kuhatsindirwa ibitego 2-1. Ni ibitego bya Smaila ku munota wa 43, Prosper witsinze ku munota wa 82 ni mu gihe Moses Nyamurangwa ari we watsindiye impozamarira Sunrise ku munota wa 84.

Imikino y’umunsi wa 3

Ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022

Gasogi United 1-0 Bugesera FC
Etincelles FC 2-1 Sunrise FC
APR FC vs Police FC (warasubitswe)

Ku wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022

Rayon Sports vs Rwamagana City
AS Kigali vs Musanze FC (warasubitswe)

Ku wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022

Espoir FC vs Mukura VS
Gorilla FC vs Kiyovu Sports
Rutsiro FC vs Marines

Gasogi United yatahukanye amanota 3
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top