Siporo

Byiringiro Lague yakiriye umuryango we muri Sweden

Byiringiro Lague yakiriye umuryango we muri Sweden

Rutahizamu w’ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, Byiringiro Lague yamaze kwakira umugore we n’umwana na bo bimukiye muri iki gihugu hafi y’akazi ke.

Byiringiro Lague akinira iyi kipe yamazamutse mu cyiciro cya kabiri aho yanabigizemo uruhare, guhera muri Mutarama 2023 ubwo yatandukanaga na APR FC.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare ni bwo Kelia n’umwana wa bo w’imfura Isla bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Sweden.

Bakaba bageze muri Sweden basanga Byiringiro Lague abategereje n’indabo yaje kubakira, byagaragaraga ko yari abakumbuye.

Mu butumwa Byiringiro Lague yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati "murakaza neza".

Ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 ni bwo aba bombi nyuma y’urugendo rw’imyaka 4 bakundana, bahisemo kubana akaramata, igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe.

Sandvikens IF na Byiringiro Lague bakaba imyitozo irimbanyije bitegura shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden izatangira mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Werurwe.

Ubwo Kelia na Isla bari bagiye guhaguruka i Kanombe
Lague Byiringiro yakiriye umuryango we muri Sweden
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Lissara pacifique
    Ku wa 5-02-2024

    Kbx uyumuryango ndawukunda cyane nyagasani abakomereze umugisha bafite kdi bose bafite amaraso akundwa nabantu Bose gusa muzambwirire league ko twifuza kuzongera kumubona yahuye na YAGo tv show bongere badukubite vibes zabo narazikunze kbx

IZASOMWE CYANE

To Top