Siporo

Caleb wahoze akinira Rayon Sports, yahishuye ikiganiro yagiranye na Samuel Eto’o wamusabye ifoto

Caleb wahoze akinira Rayon Sports, yahishuye ikiganiro yagiranye na Samuel Eto’o wamusabye ifoto

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Burundi wakiniye Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb yahishuye ikiganiro yagiranye na Samuel Eto’o Fils mbere y’umukino wahuje u Burundi na Cameroun.

Ejo hashize ku wa Kane, u Burundi bwari bwakiriye Cameroun mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, uyu mukino wabereye Tanzania, Cameroun yawutsinze 1-0.

Ni umukino kandi Caleb atakinnye kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa Namibia.

Uyu musore akaba yaragaragaye aganira na rutahizamu wakanyujijeho muri Cameroun ubu akaba ari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun, Samuel Eto’o Fils.

Ikibazo cya mbere yabajije Caleb, ni impamvu atakinnye, undi ati "nakuyemo umwenda n’aho ku ikarita ya kabiri y’umuhondo..."

Yakomeje avuga ko ikiganiro cyakurikiyeho yamubwiye ko ari umukinnyi mwiza kandi yizeye ko umukino wo muri Cameroun azawukina.

Ati "uri umukinnyi mwiza, ndizera ko nzakubona ubutaha ku mukino wo muri Cameroun. "

Uyu rutahizamu akaba yahise anasaba Bimenyimana Bonfils Caleb ko bafata ifoto y’urwibutso.

Caleb akaba yamushimiye inama yamugiriye kubera ko bigaragaza ko arimo gukora cyane bikanamutera imbaraga zo gukora cyane.

Caleb na Samuel Eto'o Fils
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Itangishaka fils
    Ku wa 12-06-2022

    Mana weeeee bon fils ndamuknda cyane mutubwira ikipe akinamo ark ntakwangax rayon ntayo irarekereje kumutwara yeeee

  • Eugène ntabyenda
    Ku wa 10-06-2022

    Mutubwire imibare isigaye kugirango urwanda rujye mugikobwe cya Africa

IZASOMWE CYANE

To Top