Siporo

Cassa Mbungo akomeje guhirwa muri Kenya

Cassa Mbungo akomeje guhirwa muri Kenya

Umutoza w’umunyarwanda utoza ikipe ya Bandari FC muri Kenya, Cassa Mbungo Andre akomeje guhirwa muri iki gihugu, ni nyuma yo kongera gutorwa nk’umutoza w’ukwezi muri shampiyona y’iki gihugu ya 2020-2021.

Cassa Mbungo Andre yegukanye iki gihembo cy’umutoza w’ukwezi wa Kanama nyuma y’uko ari ku rutonde rw’abatoza 5 bahanganiye igihembo cy’umutoza mwiza wa shampiyona ya Kenya.

Cassa Mbungo Andre yaherukaga kwegukana iki gihembo muri Muatarama 2021 ubwo yari akigera mu ikipe ya Bandari.

Yegukanye igihembo cy’umutoza w’ukwezi kwa Kanama 2021, nyuma y’uko mu mikino 5 yakinnyemo yatsinzemo 4 akanganya 1.

Yatsinze Tusker FC yatwaye igikombe ibitego 2-1, akurikizaho Kakamega Homeboyz na yo ayitsinda ibitego 2-1 mbere yo kunyagira Mathare United 3-0.

Yanganyije na Sofapaka ibitego 2-2 mbere y’uko isoreza kuri Wazito FC yatsinze ibitego 2-0 ku wa 22 Kanama ku munsi wa nyuma wa Shampiyona ya Kenya.

Iki gihembo cyatanzwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 13 Nzeri, Cassa Mbungo yahembwe ibihumbi 50 by’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga arenga gato ibihumbi 450 by’amafaranga y’u Rwanda.

Cassa Mbungo ni we mutoza rukumbi wegukanye iki gihembo inshuro 2 muri iyi shampiyona, muri Gashyanyare cyatwawe na Zedekiah Otieno wa KCB, Werurwe cyegukanwa na Francis Kimanzi wa Wazito, Stanley Okumbi wa Posta Rangers yegukanye icya Mata.

Carlos Manuez Vaz Pinto watozaga Gor Mahia yatwaye icya Gicurasi, Robert Matano utoza Tusker FC yagitwaye muri Kamena ndetse na Nicholas Muyoti watozaga Kakamega Homeboyz wegukanye icya Nyakanga.

Cassa Mbungo na rutahizamu we, Johana Mwita begukanye igihembo cy'ukwezi kwa Kanama
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top