Siporo

Chairman wa APR FC ari mu basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Chairman wa APR FC ari mu basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira ari mu basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ku wa 30 Kanama 2024 ni bwo mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame igisirikare cy’u Rwanda (Rwanda Defence Force) cyasohoye itangazo ry’abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abo basirikare barimo Gen Kazura Jean Bosco, Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari na Brig Gen Firmin Bayingana wabaye Chairman wa APR FC.

Iri itangazo ryakomeje rivuga ko Perezida Kagame yemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’abasirikare bakuru (senior officers) 170 n’abandi bafite andi mapeti 992.

Muri abo basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo na Col Richard Karasira, umuyobozi w’ikipe ya APR FC.

Tariki 19 Ukuboza 2023, ni bwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 727, barimo na Chairman wa APR FC, Karasira Richard wari Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

Icyo gihe yari asanzwe ari Umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Col Karasira Richard yatangiranye n’Ikipe ya Marines FC mu 1998 aho yayibereye Umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo no kuba yarayibereye Perezida imyaka irindwi.

Col (Rtd) Karasira yatangajwe nka Chairman wa APR FC tariki 23 Kamena 2023. Ingoma ye azayibukirwaho ko ari we muyobozi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu watangiranye na Politiki yo gukinisha abanyamahanga APR FC yasubijweho nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda.

Chairman wa APR FC yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top