Siporo

Djiahd Bizimana na Waasland Beveren mu kanyamuneza

Djiahd Bizimana na Waasland Beveren mu kanyamuneza

Bizimana Djihad na Waasland Beveren bari mu byishimo nyuma y’uko urukiko rwemeje ko iyi kipe igomba gukina mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021, ni nyuma yo kumanurwa shampiyona itarangiye kubera COVID-19.

Tariki ya 2 Mata 2020 ni bwo hafashwe icyemezo ko shampiyona y’u Bubiligi yari isigaje umunsi umwe ishyirwaho akadomo. Tariki ya 15 Gicurasi, nyuma y’inama yahuje ubuyobazi bwa federasiyo, ni bwo ku mugaragaro ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bubiligi ryafashe umwanzuro ko iyi shampiyona yarangiye ndetse Club Brugge ari yo yegukanye igikombe mu gihe Waasland Beveren igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Iki cymezo ntabwo cyashimishije iyi kuko yavugaga ko umukino wa nyuma yari isigaje washobora gutuma iguma mu cyiciro cya mbere, yari gukina Gent.

Yari ku mwanya wa nyuma n’amanota 20 ibanzirizwa na KV Oostende ifite 22, yabaraga ko ishobora gutsinda umukino wa yo, Oostende yo ikaba yatsindwa.

Waasland na Djiahd Bizimana bagumye mu cyiciro cya mbere

Ibi ni nabyo byatumye ijuririra iki cyemezo maze BAS na CAS(inkiko z’imikino), nk’uko Inside World Football ibitangaza, zemeje ko Waasland Beveren atari yo kipe yonyine igomba kugirwaho ingaruka n’ihagarikwa rya shampiyona kubera COVID-19, bityo ko federasiyo mu gutegura uko amakipe azahura umwata utaha w’imikino na Waasland Beveren igomba kuba irimo.

Bavuze ko kandi iyi shampiyona (pro league) izajya icibwa miliyon 2.5 z’amayero mu gihe hari umunsi wa shampiyona wakinwe Waasland Beveren itari mu zigomba gukina.

Perezida wa Waasland Bveren, Dirk Huyck yemeje ko azongera agasubira muri BAS mu gihe cyose iyi shampiyona na federasiyo zigumye ku cyemezo cyayo.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, iyi kipe yagize ati“ubutabera burabonetse”

Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu biteganyijwe ko izatangira tariki ya 8 Kanama 2020.

Djiahd Bizimana umukinnyi wa Waasland Beveren
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top