Siporo

Djihad Bizimana na Yannick Mukunzi bahuye n’uruva gusenya, Rwatubyaye na Kagere bitwara kigabo

Djihad Bizimana na Yannick Mukunzi bahuye n’uruva gusenya, Rwatubyaye na Kagere bitwara kigabo

Mu mpera z’icyumweru gishize, amakipe akinamo abanyarwanda hanze ya rwo yari yakinnye, Waasland Bveren ya Djihad Bizimana na Sandvikens ya Yannick Mukunzi ntizahiriwe mu gihe Simba SC ya Kagere yitwaye neza.

Colorado Springs Switchbacks FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikinamo umunyarwanda Rwatubyaye Abdul, yari yasuye Real Monarchs ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino w’umunsi wa 3.

Rwatubyaye Abdul akaba yarakinnye uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3. Abdul Rwatubyaye akaba ari we watsindiye ikipe ye igitego cya 3 cyatumye batahana inota. Ni igitego yatsinze n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri itewe na Ferreira ku munota wa 95. Akaba yaraje gutorwa nk’umukinnyi w’umukino.

Nyuma y’uyu munsi wa 3, Colorado Springs Switchbacks FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 4 irushwa 1 na El Paso Locomotive ya mbere.

Mu cyiciro cya 3 muri Sweden, ahakina umunyarwanda Yannick Mukunzi mu ikipe ya Sandvikens IF ntibahiriwe n’impera z’icyumweru, ku ku munsi w’ejo ku Cyumweru batsinzwe Sylvia 2-1 ibasanze iwabo. Ni umukino Yannick Mukunzi yabanje mu kibuga aza gusimburwa na Simba ku munota wa 69.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino bakaba bahise bagera ku mwanya wa 5 n’amanota 15 mu gihe Sylvia ya mbere ifite 23.

Ku wa Gatandata tariki ya 18 Nyakanga 2020 muri Tanzania ikipe ya KMC ikinamo umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yari yasuye Mtibwa Sugar. Yaje no kuyitsinda 1-0. Ni umukino Migi yakinnye ari na kapiteni w’iyi kipe.

KMC ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 46, mu gihe igikombe cyegukanywe na Simba SC ubi ifite 84.

Yanga Africans ikinamo Sibomana Patrick Papy na Haruna Niyonzima, yanganyije na Mwadui 1-1 ku munsi wo ku wa Gatandatu, ni umukino wagaragayemo Papy gusa kuko Haruna we afite ikibazo cy’imvune.

Yanga Africans ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 68, Simba SC yegukanye igikombe ifite 84.

Simba SC ya Meddie Kagere yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ikaba yaraye inyagiye Alliance ibitego 5-1, harimo ibitego 2 bya Meddie Kagere ku munota wa 24 na 44, akaba yanatanze umupira wavuyemo igitego cya 4 cya Deo Kanda.

Meddie Kagere akaba ari we umaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona aho amaze gitsinda ibitego 22.

Djihad Bizimana na Waasland Beveren bakaba batarahiriwe n’impera z’icyumweru kuko banyagiwe na PSG ya Neymar ibitego 7-0, ni umukino Djihad Bizimana yakinnye iminota yose 120.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top