Siporo

Djihad na KMSK Deinze ntibatangiye neza shampiyona

Djihad na KMSK Deinze ntibatangiye neza shampiyona

Ntabwo KMSK Deinze ikinamo umunyarwanda mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, Bizimana Djihad bagendekewe neza n’intangiriro za shampiyona kuko batangiye banganya.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi umwaka w’imikino wa 2021-22 yatangiye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, hakaba habaye umukino umwe.

KMSK Deinze yari yakiriye Lierse K.S. Uyu mukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota kuko yanganyije 1-1.

Deinze niyo yakibanje gitsinzwe na Staelens ku munota wa 19, cyaje guhita cyishyurwa na Yagan ku munota wa 21.

Bizimana Djihad akaba yari yabanje mu kibuga muri iyi kipe ye nshya yasinyiye muri Gicurasi nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren nayo yamanutse mu cya kabiri, yasimbuwe na Ibrahams ku munota wa 68.

Bizimana Djihad na KMSK Deinze ntibatangiye neza shampiyona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top