Siporo

Eric Nshimiyimana ntiyemeranya n’abavuga ko atahiriwe n’urugendo rwo gutoza

Eric Nshimiyimana ntiyemeranya n’abavuga ko atahiriwe n’urugendo rwo gutoza

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali ntiyemeranya n’abavuga ko atahiriwe n’ubutoza nk’uko yahiriwe ari umukinnyi, ni mu gihe ahamya ko hari byinshi afite byo gukora.

Eric Nshimiyimana ni izina rizwi muri ruhago y’u Rwanda cyane ari umukinnyi aho yakiniye APR FC akayihesha ibikombe, ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe y’igihugu kubona itike y’igikombe cy’Afurika ndetse anakina iki gikombe cya 2004 kimwe rukumbi yitabiriye.

Nyuma yo gusoza gukina muri 2005, Eric Nshimiyimana yinjiye mu mwuga wo gutoza kugira ngo arebe ko ibyo yakoze ari umukinnyi yanabikora ari umutoza.

Yanyuze mu makipe atandukanye nka APR FC ari umwungiriza aza no kuyibera umutoza mukuru w’agateganyo, yatoje Isonga, AS Kigali, Kiyovu Sports ndetse yanabaye umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Muri aya makipe yose yatoje, uyu mutoza ashinjwa kuba atarigeze yegukana igikombe gikomeye nka shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro, igikombe afite gifatwa nk’igikomeye ni icya Super Cup yegukanye umwaka ushize wa 2019 atsinze Rayon Sports.

Ngo aracyafite igihe cyo gutoza n'ibyo atarakora azabikora

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Eric Nshimiyimana avuga ko atemeranya n’abantu bavuga ko atahiriwe no gutoza kuko we abona ibintu bigenda neza.

Yagize ati“nibaza ko abantu baba bashaka wenda gufata ibintu uko bitari, sindatoza basi ngo ngere ku rwego rwo hejuru, nabaye umutoza wungirije imyaka igera kuri 6, sindamara imyaka 10 ndi umutoza mukuru urumva ko hari byinshi byo gukora kandi nzabikora, ibyo bavuga siko mbibona.”

Ngo shampiyona si buri wese uyegukana....

Akomeza avuga ko igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro ari byo ataratwara ariko ngo nabyo azabitwara n’ubwo shampiyona idatwarwa na buri wese.

Yagize ati“ni shampiyona n’igikombe cy’Amahoro ntaratwa ariko hari andi marushanwa twakinnye natwaye, negukanye Super Cup, icyo bavuga ni shampiyona ariko shampiyona se ni bangahe bamaze kuyitwara mu Rwanda? Ni ikipe 2, utagize amahirwe yo kuzitoza ni Rayon Sports na APR FC na Atraco yigeze kugitwara, kandi ni inzira umuntu arimo kandi nta n’ubwo wavuga ko ndangije gutoza ndacyafite n’indi myaka irenga 10.”

Akomeza avuga ko ari inzira ndende umuntu aba akeneye abamushyigikira n’ubwo rimwe na rimwe hari ababa bamuca intege.

Eric Nshimiyimana muri 2008 yari umutoza wa AS Kigali, 2009-2010 Amavubi, 2013-2014 na bwo yari umutoza w’Amavubi, 2014 yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports, muri uwo mwaka yahise yerekeza muri AS Kigali ayitoza kugeza 2018, yongeye kuyigarukamo 2019 akaba akiyitoza.

Yegukanye igikombe cya Super Cup
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top