Siporo

Federasiyo y’u Burundi yateye utwatsi FERWAFA

Federasiyo y’u Burundi yateye utwatsi FERWAFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, ryandikiye FERWAFA riyimenyesha ko umukinnyi bifuza, Ndikumana Danny ataboneka kuko yamaze gukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Ejo hashize nibwo hagiye hanze ibaruwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryandikiye iry’u Burundi risaba Ndikumana Danny uri ku mpera z’amasezerano ye mu ikipe ya Rukinzo FC.

Ryasabaga ko uyu mukinnyi yarekurwa tariki ya 30 Gicurasi kugeza tariki 19 Kamena 2023 akaza kwifatanya n’abandi kwitegura umukino wa Mozambique wo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi, B.F.F, ryamaze gusubiza FERWAFA ko uyu mukinnyi ataboneka.

Mu ibaruwa yandikiwe FERWAFA bayibwiye ko uyu mukinnyi basaba ari umurundi uvuka ku babyeyi 2 b’Abarundi kandi yabaye mu Burundi kuva yavuka, yigiye umupira w’amaguru mu Burundi nyuma ajya muri Rukinzo FC akaba ananditse muri FIFA Connect.

Bakomeje bavuga ko ibirenze kuri ibyo yamaze gukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Bati "umukinnyi Ndikumana Danny yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ndetse no mu ikipe y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) irushanwa rizatangira mu mpera za Nyakanga 2023."

Ndikumana Danny yigaruriye imitima ya benshi mu mikino y’igipolisi iheruka kubera mu Rwanda ari nabwo yahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda ndetse akiniye ikipe y’igihugu Amavubi byamushimisha.

Danny gukinira Amavubi biragoye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top