FERWAFA ibitegetswe yishyuye arenga miliyoni 125 uwari ushinzwe amasoko n’itumanaho
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ryategetswe kwishyura arenga miliyoni 125 frw Jérôme Dufourg wari ushinzwe itumanaho no gushaka amasoko kubera kumwirukana ntahabwe ibyo yagombaga kubona.
Uyu mugabo akaba yarafashije FERWAFA muri 2015 ubwo yabonaga isoko rya Bakheressa Group benshi bamenye nka Azam TV nk’umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda itanze miliyoni 2,35 z’amadorali mu gihe cy’imyaka 5 na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda mu gikombe cy’Amahoro, aho yagombaga kwishyurwa 5% ariko ntaze kuyabona.
Ibi byaje gutuma muri Nzeri 2018 uyu mugabo yitabaza Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugende aho yaje gutsinda ariko FERWAFA ihita ijuririra mu Rukiko Rukuru.
Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Urukiko Rukuru rwafashe umwanzuro kuri iki kirego aho rwategetse FERWAFA kwishyura uyu mugabo akabakaba miliyoni 127 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo ibihumbi 119 by’Amadorali(118,702,500 frw), amafaranga y’u Rwanda angana na 2,190,000 kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko ndetse n’utundi tuntu ku buryo bigera muri miliyoni 8.
Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yemereye ISIMBI ko ari byo kandi ko nta kibazo bizateza.
Ati "nibyo, twaratsinzwe, amafaranga yamaze kwishyurwa, kuko bahita babirangiza ku ngufu. Nta kibazo gishobora kuzagaragara mu ngengo y’imari y’umwaka utaha kuko iyo uri mu manza hari ukuntu ugenda ubiteganya nabyo."
Amakuru avuga ko FERWAFA yamaze kwishyura uyu mugabo muri uku kwezi kwa Nyakanga tariki ya 14.
Muri Gashyantare 2015 nibwo FERWAFA yatangaje uyu mugabo nk’umukozi mushya wabo, baje gutandukana nyuma y’amezi 6. Ni mu gihe yari yahawe amezi 6 y’igeragezwa.

Ibitekerezo
Didis
Ku wa 27-07-2021Rwose biteye agahinda kuba umunyamakuru wandika amakosa bigeze aha .Ese wajya usuburamo ukareba ibyo wanditse?
Didis
Ku wa 27-07-2021Rwose biteye agahinda kuba umunyamakuru wandika amakosa bigeze aha .Ese wajya usuburamo ukareba ibyo wanditse?
Didis
Ku wa 27-07-2021Rwose biteye agahinda kuba umunyamakuru wandika amakosa bigeze aha .Ese wajya usuburamo ukareba ibyo wanditse?