FERWAFA izakoresha hafi miliyari 10, ingengo y’imari y’Amavubi iragabanuka
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutumizaho Inteko Rusange Idasanzwe izemerezwemo Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2024 aho iteganya kuzakoresha 9.932.725.243 Frw.
Iyi Nteko rusange iteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2024.
Muri uyu mwaka FERWAFA iteganya kuzakoresha 9.932.725.243 Frw, muri yo miliyari 5,73 Frw azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru, miliyari 2,2 Frw azajya mu bikorwa bya FERWAFA birimo no guhemba abakozi mu gihe andi miliyari 2 Frw ari yo azakoreshwa mu kugura ibikoresho bya hoteli ya FERWAFA no kubaka ibibuga bine.
Iri Shyirahamwe ryateganyije ko uyu mwaka amakipe y’igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu 2024 arimo imikino ya CECAFA, amajonjora ya CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 n’icy’Isi cya 2026, imikino ya gicuti, gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi, CECAFA U-23 n’imikino y’Amavubi y’Abagore, azakoresha miliyari 2.41 Frw (umwaka ushize yari miliyari 2.5 Frw), akaba azava muri miliyari 5.73 Frw yagenewe amarushanwa n’iterambere rya ruhago.
Muri iyi Nteko Rusange hazaberamo amatora y’abagize inzego zigenga za FERWAFA no kwemeza Komiseri wa Komisiyo y’Imisifurire.
)
Ibitekerezo