Siporo

FERWAFA yahagaritse shampiyona

FERWAFA yahagaritse shampiyona

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe akina mu cyiciro cya mbere ko umunsi wa 24 wa shampiyona wasubitswe kubera ikipe y’igihugu.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe yayamenyesheje ko bitewe n’umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda L ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2023 uteganyijwe tariki 22 Werurwe 2023 muri Benin, imikino y’umunsi wa 24 isubitswe.

Iyi mikino y’umunsi wa 24 yari iteganyijwe tariki ya 17 na 18 Werurwe yasubitswe kubera ikipe y’igihugu biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda tariki ya 19 na 20 Werurwe yerekeza muri Benin, basanga rero umunsi wa 24 utakinwa kuko abakinnyi bagomba gukora n’umwiherero.

Biteganyijwe ko iyi mikino y’umunsi wa 24 izakinwa tariki ya 21 na 23 Mata 2023.

Nyuma yo gukina umukino wa Benin muri Benin biteganyijwe tariki ya 27 Werurwe 2023 Amavubi azakira Benin i Huye. Kugeza ubu mu mikino 2 y’itsinda L u Rwanda rumaze gukina, rwatsinzwe na Senegal ruganya na Mozambique.

Shampiyona igiye guhagarikwa kubera ikipe y'igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndayishimiye
    Ku wa 3-03-2023

    ndayishimiyee265@gmail.com ndibandikiye mwe isimbi nfabakubda

  • Ndayishimiye
    Ku wa 3-03-2023

    ndayishimiyee265@gmail.com ndibandikiye mwe isimbi nfabakubda

IZASOMWE CYANE

To Top