Siporo

FERWAFA yamaze gutanga ibisabwa, ntibona impamvu shampiyona yagirwa impfabusa

FERWAFA yamaze gutanga ibisabwa, ntibona impamvu shampiyona yagirwa impfabusa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, rivuga ko nta mpamvu n’imwe babona yatuma shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2020-2021 iba impfabusa ni mu gihe bavuga ko bamazwe gutanga ibisabwa byose muri MINISPORTS kugira ngo ibe yabemerera kuyisubukura.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021 yasubitse tariki ya 11 Ukuboza 2020, ni nyuma y’umunsi wa 3 bivuze ko hari hasigaye imikino 27.

Ukwezi kwa Gashyantare kurimo kurarangira ni mu gihe shampiyona yagombaga kuzarangira muri Nyakanga, ntabwo bizwi igihe shampiyona izasubukurirwa, impungenge ni nyinshi abantu bibaza niba shampiyona idashobora kugirwa impfabusa bitewe n’igihe.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yavuze ko bamaze gutanga ibisabwa kuri MINISPORTS bategerje igisubizo.

Ati“ibyo twagombaga gutanga muri Minisiteri twarabitanze kandi ku gihe, ibyo twaganiriye n’abayobozi b’amakipe batugira inama ibyo twanoza mu nyandiko, mu mabwiriza azagenderwaho twarabikoze, igisigaye ni ukumenya izindi nzego dufatanya cyangwa ziduha umurongo zo zirabyumva gute, zirabona umwanzuro wazaza ryari.”

Abona nta mpamvu n’imwe shampiyona yagirwa impfabusa, gusa ngo bategereje umwanzuro wa MINISPORTS n’aho igihe icyo ari cyose yategurwa kandi ikarangira.

Ati“shampiyona burya twayitegura ikaba ikarangira, ariko byose byashingira ni ryari kuko ntabwo wafata umwanzuro uwo ari wo wose urebana na shampiyona, kuko mu byo dutegura turavuga ngo itariki yo gutangira ni iyi, iyo gusoza ni iyi, ubwo rero utazi itariki yo gutangira iyo gusoza ntiwayimenya, ariko kugeza ubu turabona bigishoboka nta mpamvu yo kuvuga ngo shampiyona yaba impfabusa.”

Ku yandi marushanwa ategurwa na FERWAFA nk’igikombe cy’Amahoro, avuga ko atagira byinshi abitangazaho ari ukubanza gutegereza umwanzuro wa MINISPORTS.

Tariki ya 4 Ukuboza 2020 ni bwo shampiyona y’umwaka w’imikino 2020-2021 yatangiye, bikaba byari biteganyijwe ko izarangira tariki ya 4 Nyakanga 2021.

FERWAFA ibona nta mpamvu yo kugira shampiyona impfabusa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top