Siporo

FERWAFA yateguje amakipe yo mu cyiciro cya mbere

FERWAFA yateguje amakipe yo mu cyiciro cya mbere

ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ yamenyesheje amakipe ko Minisiteri ya Siporo yamaze kubandikira ibamenyesha ko ibikorwa bya ruhago byemerewe kuba byasubukurwa.

Tariki ya 18 Weruwe 2022, Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rivuga ko imyitozo n’amarushanwa(shampiyona) ku makipe yo mu cyiciro cya mbere yemewe ariko akabisubukura ari uko Federasiyo amakipe abarizwamo zerekanye uko amakipe azirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu ibaruwa umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis yandikiye amakipe iyamenyesha ko ibikorwa bya ruhago birimo imyitozo na shampiyona byemewe gusubukurwa.

Yakomeje ayimenyesha ko mu minsi mike bazayamenyesha gahunda yo gutangira imyitozo.

Ati"mu gihe cya vuba tuzabamenyesha amakuru arambuye ajyanye no gusubukura imyitozo."

Yibukije amakipe kandi ko ibizagenderwaho kugira ngo imyitozo isubukurwe ari ibikubiye mu mabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirikira ry’icyorezo cya Coronavirus. Amakipe akaba yihanangirijwe ko nta kipe yemerewe gutangira imyitozo batabiherewe uburenganzira.

Amakipe yasabwe kwitegura imyitozo izasubukurwa vuba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top