Siporo

FERWAFA yavuze aho ibiganiro n’abaterankunga ba shampiyona bigeze n’igihe bazasinyira

FERWAFA yavuze aho ibiganiro n’abaterankunga ba shampiyona bigeze n’igihe bazasinyira

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, ryemeje ko riri mu biganiro na kompanyi 2 kugira ngo zibe abaterankunga ba shampiyona mu myaka iri imbere ndetse ko amasezerano azasinywa vuba.

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye inkuru y’uko FERWAFA iri mu biganiro n’uruganda rwenga inzoga rwa BRALIRWA kugira ngo ruze gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda ndetse n’ikigo cy’itangazamakuru cya RBA kugira ngo kizajye cyerekana shampiyona.

Mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yabaye uyu munsi, perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yavuze ko ibyo ari byo ndetse ibiganiro bisa n’ibyarangiye hasigaye gusinya.

Yagize ati"Nibyo ko hari ibiganiro byabayeho na BRALIRWA na RBA ndetse mu minsi iri imbere hari amasezerano azasinywa. BRALIRWA ni ukuza gutera inkunga shampiyona, hari byinshi twumvikanye ariko imibare(amafaranga) izamenyekana tumaze gusinya."

Kuri RBA yagize ati"Na RBA twavuganye ku byo kwerekana shampiyona mu buryo butandukanye. Dufite uburyo tuzakorana niba hari isoko tuzanye rigomba kunyura mu mukino, hari ijanisha tuzabaha nabo nihagira iryo bazana hari icyo bazaduha. Bazerekana icyiciro cya mbere gusa."

Yakomeje avuga ko nta gihundutse mu Cyumweru gitaha aya masezerano ari bwo azashyirwaho umukono.

Perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene avuga ko mu munsi mike amasezerano azasinywa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top