Siporo

FERWAFA yavuze ko itatanze kawunga ibizi ko yangiritse irimo inyo

FERWAFA yavuze ko itatanze kawunga ibizi ko yangiritse irimo inyo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rivuga ko ritatanze ibiribwa ku marerero y’umupira w’amaguru(Ijabo Ryawe Rwanda) babizi ko byapfuye cyane ko bigaragara ko bitarengeje igihe.

Mu mpera z’icyumweru gishize, FERWAFA binyuze muri Ijabo Ryawe Rwanda yatanze ibiribwa ku marerero y’abana, ni ibiribwa birimo kawunga n’amavuta.

Nyuma yo guhabwa ibi biribwa, bamwe basanze byarapfuye ndetse harimo ibirimo inyo, niko kuvuga ko bahawe ibiribwa byapfuye.

Mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Uwayezu Francois Regis yavuze ko batanze ibyo biribwa batazi ko byapfuye kuko no ku mifuka bigaragara ko bitararenza igihe.

Ati“mu by’ukuri ntawatanga ibyo biribwa abizi ko byapfuye. Hari ababihawe n’abatarabihawe, n’ubu urebye ibiri mu bubuiko ibiribwa bimwe bizarangiza igihe tariki ya 26 Gashyantare, ibindi ni tariki ya 16 Werurwe 2021, kandi ntabwo biragera. Rero icyabayeho ni uko hari ababifashe bafungura bagasanga hari ibyangiritse ariko si uko byarengeje igihe.”

Akenshi kwangirika kw’ibiribwa bitararangiza igihe biterwa n’uburyo biba byarabitswemo. Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ibi biribwa byari bimaze igihe mu bubiko bitarahabwa ba nyirabyo.

Kawunga n'amavuta byahawe abanyamuryango b'IJABO RYAWE RWANDA
Umunyamabanga wa FERWAFA avuga ko ibiribwa batanze batari bazi ko byapfuye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top