Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ’FIFA’, yategetse ko Habahoro Vincent yishyurwa na AFC Leopards yo muri Kenya miliyoni 1.7 y’amashilingi ya Kenya kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.
Muri Nyakanga 2019 nibwo Habamahoro Vincent ukina mu kibuga hagati yasinyiye AFC Leopards, yaje gutandukana n’iyi kipe mu Kuboza 2019 nyuma yo kumara amezi 4 adahembwa aho yahise agaruka muri Kiyovu Sports.
Habamahoro Vincent akaba yarahise arega iyi kipe muri FIFA, FIFA ikaba yafashe umwanzuro ko AFC Leopards igomba kumwishyura miliyoni 1.7 y’amashilingi ya Kenya (agera kuri miliyoni 15.3 Frw) arimo imishahara yamugombaga, uduhimbazamusyi n’impozamarira.
Iyi kipe ikaba yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura iri deni itabikora ikabuzwa kugura abakinnyi imyaka 3(transfer window).
Ibitekerezo
DUFITUMUKIZA.JADQDIYE
Ku wa 4-02-2021Andika Igitekerezo HanoNDABEMERA.ISIMBI.MURABAGABQ
Shema da greatt
Ku wa 4-02-2021Amahano
Shema da greatt
Ku wa 4-02-2021Amahano
Hakizimana martin
Ku wa 4-02-2021As kigali mukomerezaho tubarinyuma hano nyamagabe