Siporo

FIFA yemeje ko umukinnyi w’umunyarwanda yishyurwa miliyoni 15

FIFA yemeje ko umukinnyi w’umunyarwanda yishyurwa miliyoni 15

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ’FIFA’, yategetse ko Habahoro Vincent yishyurwa na AFC Leopards yo muri Kenya miliyoni 1.7 y’amashilingi ya Kenya kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Muri Nyakanga 2019 nibwo Habamahoro Vincent ukina mu kibuga hagati yasinyiye AFC Leopards, yaje gutandukana n’iyi kipe mu Kuboza 2019 nyuma yo kumara amezi 4 adahembwa aho yahise agaruka muri Kiyovu Sports.

Habamahoro Vincent akaba yarahise arega iyi kipe muri FIFA, FIFA ikaba yafashe umwanzuro ko AFC Leopards igomba kumwishyura miliyoni 1.7 y’amashilingi ya Kenya (agera kuri miliyoni 15.3 Frw) arimo imishahara yamugombaga, uduhimbazamusyi n’impozamarira.

Iyi kipe ikaba yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura iri deni itabikora ikabuzwa kugura abakinnyi imyaka 3(transfer window).

Habamahoro Vincent agomba kwishyurwa miliyoni 15
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top