Siporo

Gahunda y’abakinnyi 13 b’Amavubi bakina hanze igihe bazagerera mu Rwanda

Gahunda y’abakinnyi 13 b’Amavubi bakina hanze igihe bazagerera mu Rwanda

Ikipe y’igihugu yamaze gutangaza uburyo abakinnyi bakina hanze bazahagera bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu yitegura umukino wa Uganda ku wa Kane w’icyumweru gitaha.

Amavubi arimo aritegura imikino 2 igomba gucakiranamo na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ni imikino yo mu itsinda E, aho u Rwanda ruri kumwe na Mali, Uganda na Kenya.

Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 36 azifashisha kuri iyi mikino, harimo 13 bakina hanze y’u Rwanda ni mu gihe abakina mu Rwanda bo bamaze kugera mu mwiherero.

Uyu munsi nibwo umukinnyi wa mbere ari bugere mu Rwanda, Kalisa Jamir wa Vipers muri Uganda ni we ubimburira abandi.

Tariki ya 4 Ukwakira abakinnyi benshi nibwo bazaza, abakinnyi 7 bose nibwo bazagera mu Rwanda harimo Emery Mvuyekure wa Tusker FC muri Kenya, Twizere Buhake Clement wa Strommen IF muri Norway, Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, Manzi Thierry wa Dila Gori muri Georgia, Bizimana Djihad wa KMSK Deinze mu Bubili, Yannick Mukunzi wa Sandvikens IF na Rafael York wa AFC Eskilstuna zo muri Sweden nabo nibwo bazagera mu Rwanda ariko bazaba bahagurutse tariki ya 3 Ukwakira.

Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa na Meddie Kagere wa Simba SC muri Tanzania, Nirisarke Salomon wa Urartu FC muri Armenia bazagera mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021.

Rwatubaye Abdul wa FC Shkupi muri Macedonia azahagurukayo tariki ya 3 Ukwakira agere mu Rwanda tariki ya 5 Ukwakira na Mutsinzi Ange Jimmy wa CD Trofense muri Portugal na we azahagera ku wa 5 Ukwakira 2021.

Gahunda y'abakinnyi bakina hanze yamaze kumenyekana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top