Siporo

Gasogi United yakozwe mu ijisho, Musanze FC inyagira Marines

Gasogi United yakozwe mu ijisho, Musanze FC inyagira Marines

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 2, Gasogi United ikaba yatunguriwe i Kigali inganya na Etincelles FC.

Uyu munsi habaye imikino 4 ni mu gihe ejo hazaba umwe, ku wa Kane habe 2 ni mu gihe indi mikibi ibiri uwo Mukura yagombaga kwakiramo AS Kigali n’uwo Bugesera FC yagombaga kwakiramo APR FC yahindutse ibirarane kubera imikino Nyafurika AS Kigali na APR FC zifite.

Musanze FC kuri Stade Ubworoherane yari yakiriye Marines itarabasha kuyihatsindira, ni nako byaje kugenda kuko Musanze FC yaje kuyitsinda ibitego 3-1.

Ibitego bya Victor Omondi ku munota wa 24, Peter Agbelov ku munota wa 48 na Ben Ocen ku munota wa 60 ni byo byahesheje Musanze FC amanota 3.

Kuri Stade ya Kigali, Gasogi United yari yakiriye Etincelles FC.

Gasogi United yari yabukereye yizeye amanota 3 yaje gukorwa na Etincelles mu maso aho yayibanje igitego ku munota wa 17 gitsinzwe na Niyonsenga Ibrahim.

Iyi kipe kucyishyura byayisabye kwiyuha akuya aho cyaje kwinjira ku munota wa 87 gitsinzwe na Ngono Guy Herve.

I Golgotha, Sunrise FC ntabwo yorohewe, habuze gato iba yahabambwiwe na Gorilla, ni nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije 1-1.

Gorilla FC yafunguye amazamu ku munota wa 17 cyaje kwishyurwa na Manishimwe Yves ku munota wa 46.

Undi mukino, akagozi ka Rwamagana City kacitse ku munota wa nyuma w’umukino ubwo Rutsiro FC yayitsindaga igitego kimwe cya Nizeyimana Jean Claude Rutsiro maze umukino ukarangira ari 1-0.

Indi mikino y’umunsi wa 2 iteganyijwe

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Nzeri 2022

Kiyovu Sports vs Espoir FC

Ku wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022

Bugesera FC vs APR FC (wasubitswe)
Mukura VS vs AS Kigali (wasubitswe)
Police FC vs Rayon Sports

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ishimwe Gentil
    Ku wa 6-09-2022

    Wibeshye ntago ari Gorilla yakinnye na Rwamagana ni Rutsiro Fc

IZASOMWE CYANE

To Top