Siporo

Gasongo yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 12, abandi batatu bashobora kugera ikirenge mu cye

Gasongo yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 12, abandi batatu bashobora kugera ikirenge mu cye

Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo mu mukino wa Volleyball, yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 12 ayikinira.

Uyu mukinnyi yari mu bakinnyi 14 baherutse gukina igikombe cy’Afurika cyabereye mu Rwanda aho rwasoje ku mwanya wa 6.

Nyuma yo gusoza iyi mikino, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashinmiye Imana yamubashije gukinira ikipe y’igihugu mu myaka 12 n’abantu bose babaye hafi y’ikipe y’igihugu.

Yagize ati “2009-2021 Ndashima IMANA yo yanshoboje gukinira ikipe y’igihugu, ndashimira ubwitange bwa buri umwe, umuryango wanjye, Family UBT (Mbaraga Alexis, Kayiranga Aimabe, Frere Rudasingwa Karemera Camille, Coach Dominique, Fidele na Paulo, Abanyarwanda mwese mwatubaye hafi n’itangazamakuru).”

N’ubwo muri ubu butumwa ntagusezera kurimo, amakuru ISIMBI yamenye ni uko yabwanditse asezera mu ikipe y’igihugu aho agiye gushyira imbaraga mu ikipe ye ya REG, ni ikipe yagiyemo avuye muri Gisagara VC.

Uretse Dusabimana Vincent, andi makuru avuga ko abakinnyi batatu, Yakan Guma Lawrence, Ndamukunda Flavier na Karera Emile Dada nabo bafashe umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu.

Gasongo yasezeye mu ikipe y'igihugu nyuma y'imyaka 12
Gasongo(11) ni umwe mu bakinnyi baheruka gukina igikombe cy'Afurika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bikora
    Ku wa 16-09-2021

    @Radiotv10 isigaye ifite abanyamakuru wagirango ntibize pe abantu barifata bakibasira abakinnyi ngo nabasaza burigihe koko ahubwo imvugo yanyu irashaje arimwebwe especially @Kazungu na Anta sinzi aho mwigiye itangaza makuru pee gusa muba musebya igitangaza makuru mukorera

IZASOMWE CYANE

To Top