Siporo

Gor Mahia mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na APR FC

Gor Mahia mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na APR FC

Ikipe ya Gor Mahia iri mu ihirizo rikomeye ryo gushaka umutoza uzasimbura Robertinho mbere yo guhura na APR FC muri Champions Leaue, ni mu gihe uyu munya-Brazil basanze ibyangombwa bye bitemewe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu, CAF yamenyesheje Gor Mahia ko umutoza wayo Robertinho afite License B y’ubutoza yaherewe iwabo muri Brazil ikaba ingana na License C yo ku mugabane w’Afurika bityo ko atemerewe gutoza amarushanwa yayo kuko hatoza ufite License A cyangwa B.

Nyuma yo kumenya iki cyemezo cy’uko Robertinho atemerewe gutoza, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gor Mahia, Raymond Oruo yavuze ko bafite iminsi 3 yo kuba bamaze kubona umutoza mushya, ni mu gihe hasigaye icyumweru ngo umukino ube.

Ati“Tugomba gushaka umutoza mushya mu minsi itatu iri imbere kubera iki kibazo. Gusa gushaka umutoza mushya bizafatwaho icyemezo n’ubunyamabanga. Tugomba kubyemeza ariko kuri ubu ni ugushaka umutoza w’agateganyo.”

Umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, biteganyijwe ko APR FC izakira Gor Mahia ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020, ni mu gihe uwo kwishyura uzaba ku wa 5 Ukuboza 2020.

Gor Mahia mu ihurizo ryo gushaka umutoza mushya
Robertinho ibyangombwa bye basanze atemerewe gutoza imikino nyafurika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top