Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ’FERWACY’, ryatangaje ko shampiyona y’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus.
Iyi shampiyona yari iteganyijwe tariki ya 19 na 20 Kamena 2021
Mu itangazo ryashyizweho umukono na perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah rivuga ko ari icyemezo bafashe nyuma yo kuganira n’inzego zibishinzwe.
Iyi baruwa iragira iti”Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda(FERWACY), riramenyesha abanyamuryango baryo n’abandi bose bari batumiwe muri Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare yari iteganyijwe tariki ya 19 na 20 Kamena 2021 ko nyuma yo kubiganiraho n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu, iyo shampiyona isubitswe kugira ngo hubahirizwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bigaragara ko cyongereye ubukana mu gihugu cyacu, byatumye ndetse hari uduce turimo kubahiriza ingamba zidasanzwe zihariye.”
Ntabwo bavuze igihe izasubukurirwa, gusa bavuga ko mu gihe ibintu bizaba bimaze kujya ku buryo ari bwo bazatangaza igihe izasubukurirwa.
Ibitekerezo