Siporo

Hagaragajwe amashusho mashya y’umuraperi DaBaby arasa umwana w’imyaka 19 agapfa(VIDEO)

Hagaragajwe amashusho mashya y’umuraperi DaBaby arasa umwana w’imyaka 19 agapfa(VIDEO)

Umuraperi Jonathan Kirk wamamaye nka DaBaby hagaragajwe amashushio ye mashya arasa umuntu bikamuviramo urupfu.

Ni amashusho yafashwe tariki ya 5 Uushyimgo 2018, amugaragaza ashyamiramana na Jaylin Craig w’imyaka 19 kugeza amurashe akamwica.

Aya mashusho akaba yakuruye impaka nyinshi aho abantu bavuga ko uyu muraperi wari wakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubutswe muri 2019 Urukiko rukwiye gusuzuma neza rukaba rwamukanira urumukwiye.

Iyi mirwano yabereye iguriro rya Walmart mu Majyaruguru ya Carolina, DaBaby akaba yaravuze ko we yishe Craig arimo agerageza kwirwanaho kuko yari aje amusagariye, undi na we agerageza kurinda umuryango we bari kumwe ari we mukunzi we kuko yabonaga abasore babiri babiyenzagaho kandi bafite imbunda. Gusa aya mashusho agaragaza ko DaBaby ari we watangije imirwano.

Nk’uko kandi abanyamategeko ba DaBaby babitangarije ikinyamakuru TMZ, bavuze ko n’urukiko aya mashusho arimo gukwirakwizwa narwo rwayasuzumye rukanzura ko yabikoze arimo yirwanaho atari agamije kumwica.

DaBaby hagaragajwe amashusho ye mashya arasa Jaylin Craig
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top