Siporo

HANZE Y’IKIBUGA: Bakame yavuze ikintu kimutwarira umwanya iyo atari mu bikorwa bya ruhago

HANZE Y’IKIBUGA: Bakame yavuze ikintu kimutwarira umwanya iyo atari mu bikorwa bya ruhago

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na AS Kigali, Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko iyo atari mu bikorwa bya ruhago undi mwanya we awumara yita ku muryango we.

Bakame ni umugabo w’imyaka 29, arubatse afite umugore n’abana batuye mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Bugesera.

Aganira na ISIMBI, yavuze ko iyo atari mu bikora bya ruhago undi mwanya we awumara yita ku muryango we kuko na wo uba umukeneye.

Yagize ati“inshuro nyinshi iyo ntari mu bikorwa bya ruhago, nta mikino dufite ikintu kintwarira umwanya ni ukuguma mu rugo ndi kumwe n’umuryango, nkawitaho abana banjye bakambona tukamara umwanya turi kumwe bakishima, ubundi ni cyo cy’ingenzi.”

Uyu mukinnyi kandi ngo iyo abonye akanya ajya anareba filime mu rwego rwo kuruhuka neza mu mutwe, akumva indirimbo n’indirimbo.

Bakame yakiniye amakipe atandukanye nka Atraco FC, APR FC, Rayon Sports, AFC Leopards yo muri Kenya na AS Kigali akinira uyu munsi.

Umwanya we awumara ari kumwe n'umuryango we iyo atari mu bikorwa bya ruhago
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top