Siporo

Harabura amasaha 24 Amavubi agacakirana na Mozambique! Imihigo ya Kagere ya Yannick Mukunzi

Harabura amasaha 24 Amavubi agacakirana na Mozambique! Imihigo ya Kagere ya Yannick Mukunzi

Mu gihe habura amasahe 24 Amavubi y’u Rwanda agacakirana na Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, Meddie Kagere na Yannick Mukunzi bavuga ko uko byagenda kose bagomba gutsinda uyu kuko kuko ari ho ruzingiye.

Yannick Mukunzi usanzwe ukinira Sandvikens IF muri Sweden, avuga ko bitewe n’uko yasanze bagenze be, icyizere gihari cyo kwitara neza.

Ati“Navuga ko ukuntu nasanze ikipe, nasanze imeze neza, umwuka ari mwiza, icyizere cyo gutsinda umukino wa Mozambique kirahari, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo amanota 3 aboneke.”

Akomeza avuga ko gutsinda umukino wo ku munsi w’ejo ari urufunguzo rwo kwitwara neza ku mukino wa nyuma bakaba babona itike y’igikombe cy’Afurika.

Ati“Ni umukino uri ngombwa, ni umukino uzaduha urufunguzo rwo kuba twakwitwara neza ku mukino ukurikira, uyu mukino ni wo turimo gutegura kugira ngo tube twawutsinda kandi nituwutsinda bizaduha amahirwe yo kuba twakomeza.”

Rutahizamu wa Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere avuga ko nk’abakinnyi bakuru barimo kugerageza kuganiriza barumuna babo kandi bakaba bumva ibyo bababwira.

Ati“Tumeze neza kandi uko tugenda twegereza umukino, ubona ko abakinnyi bameze neza. Icyo navuga umupira w’amaguru ni ibiterekezo, ushobora kubaganiriza ariko urebye neza uburyo tuvugana nabo, bagerageza kutwumva.”

Uyu rutahizamu ejo u Rwanda ruzaba rugenderaho, avuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma batsindwa uyu mukino kuko bawiteguye nk’aho ari umukino wa nyuma.

Ati“Icya mbere dufite amahirwe yo kuba turi mu rugo, icya kabiri ntabwo tugomba gutsindwa uyu mukino kubera ko ni nk’umukino wa nyuma kuri twe, tugomba kuwitaho turacyafite amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika.”

Uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo saa 15:00’ kuri Stade Regional, nyuma y’uyu mukino u Rwanda rukaba rufite umukino usoza itsinda na Cameroun tariki ya 30 Werurwe 2021 muri Cameroun.

Kugeza ubu mu itsinda F, Amavubi ni aya nyuma n’amanota 2, Cameroun ya mbere ifite 10, Cape Verde na Mozambique zifite 4.

Meddie Kagere ni we u Rwanda ruzagenderaho ku munsi w'ejo
Yannick Mukunzi avuga ko nta kosa bagomba gukora ku munsi w'ejo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top