Siporo

Hari abakinnyi bagikeneye ko umuntu abitaho by’umwihariko - Mashami Vincent

Hari abakinnyi bagikeneye ko umuntu abitaho by’umwihariko - Mashami Vincent

Umutoza w’ikipe gihugu Amavubi, Mashami Vincent nyuma y’imikino 2 ya gicuti bakinnye na Congo Brazaville amaze kubona ishusho y’abakinnyi be aho ahamya ko hari abagikeneye kwitbwaho by’umwihariko.

Amavubi yakinnye na Congo Brazaville imikino 2 ya gicuti mbere yo kwerekeza muri Cameroun gukina irushanwa rya CHAN rizatangira ku wa 16 Mutarama 2021.

Umukino wa mbere wa gicuti wabaye tariki ya 7 Mutarama 2021 amakipe yombi anganya 2-2.

Ku munsi w’ejo nibwo bakinnye umukino wa kabiri wa gicuti Congo itsinda u Rwanda 1-0 cya Ikouma Cervelie.

Nyuma y’uyu mukino Mashami yatangaje ko ubu afite ishusho y’abakinnyi be agiye kwifashisha muri CHAN.

Ati"Navuga ko iyi mikino yombi tuyikuyemo byinshi byiza kurusha uko wenda twari kuzagenda tutazi ikipe dufite, tutazi uwasimbura runaka habayeho ikibazo, ubu abakinnyi banjye ndabazi, 90% twabonye ubushobozi bwabo."

Yakomeje avuga ko hari abakinnyi bamwe bagikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Ati"Hari abakinnyi bagikeneye ko umuntu abitaho by’umwihariko, hari abagaragaje ko hari byinshi bakibura, urwego rwabo rutaraba rwiza, hari abatinze mu kato kubera COVID-19, ni ibyo byose umuntu agerageza gushyira hamwe agashakamo umusaruro w’ikipe.”

Mashami Vincent kandi yavuze ko muri rusange atari bibi cyane ubu bagiye kwitegura irushanwa bahereye ku mukino wa Uganda.

U Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc. Umukino wa mbere bazawukina na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.

Ejo u Rwanda rwatsinzwe na Congo Brazaville
Ngo hari abakinnyi bagikeneye kwitabwaho by'umwihariko
Mashami avuga ko amaze kubona ishusho y'ikipe ye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top