Haruna Niyonzima yakoze impanuka ikomeye iba yanatwaye ubuzima Imana ikinga akaboko(AMAFOTO)
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yaraye akoze impanuka ikomeye ariko Imana ikinga akaboko.
Iyi mpanuka ikaba yaraye ibaye mu ma saa tatu z’ijoro ubwo yari avuye mu Bugesera ku Gahembe, amakuru avuga ko yari yagiye gusura mushiki we akaba n’umugore wa Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu wa AS Kigali n’Amavubi.
Haruna akaba yari kumwe n’umugore we muto aherutse gushaka. Bivugwa ko muri iyi modoka yari kumwe n’abantu batatu.
Haruna Niyonzima ubwo yari ageze Nyamata munsi y’isoko yahuye na Fuso agiye gukatira umunyonzi ahita yinjira muri Fuso imodoka ye irangirika ariko nta muntu n’umwe wigeze ayikomerekeramo bose ni bazima n’uwajyanywe kwa muganga yahise asezererwa.
Kugeza ubu nta kintu Haruna arabitangazaho dore ko inshuro zose ISIMBI yagerageje kumuvugisha ntabwo yigeze yitaba telefoni ye ngendanwa.
Ibitekerezo
Ganza frank
Ku wa 23-11-2020Capiten niyonzima haruna tumwifurije gukira vuba
Ndabikunze
Ku wa 20-11-2020Pole our player
Ndabikunze
Ku wa 20-11-2020Pole our player
Niyomwungeri jean damour
Ku wa 19-11-2020Poll kbs nukwihangana