I Muhanga umusifuzi yakuwe mu kubuga ari intere nyuma yo gukubitwa n’abakinnyi
Umusifuzi wa 4 ku mukino w’icyiciro cya 2 AS Muhanga yatsinzemo La Jeunesse 1-0, yakuwe mu kibuga atabasha gukandagira nyuma yo gukubitwa n’abakinnyi La Jeunesse babashinje kubiba.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023 kuri Stade Muhanga, wari umukino w’umunsi wa 15 mu itsinda A ry’icyiciro cya kabiri.
Umukino ubwo wari ugeze hagati, rutahizamu wa La Jeunesse Nshimiye Saidi yatsindiye LA Jeunesse igitego ariko umusifuzi w’igitambaro Ruhumuriza Pacifique aracyanga avuga ko yaraririye.
Uyu rutahizamu ntiyabyihanganiye ahubwo yahise yirukanka akubita uyu musifuzi, byahise bimuviramo guhabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.
Umukino wakomeje ariko ukirangira abakinnyi ba La Jeunesse birundiye kuri uyu musifuzi wabangiye igitego bashaka kumukubita imvururu zitangira ubwo.
Abasifuzi bagenzi be bagiye kumukiza maze uwari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino aba ari we ubigenderamo kuko yakubiswe, bamukandagira n’ikirenge ku buryo kuva mu kibuga yavuyemo bamuteruye kuko atabashaga gukandagira.
Polisi y’igihugu yahise iza ihosha iyi mirwano ndetse amakuru avuga ko abantu bagera ku 8 bahise bafatwa bajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB i Nyamabuye bakekwaho iki gikorwa cy’urugomo.

Ibitekerezo
James
Ku wa 4-03-2023Ferwafa yaraboroye tuzajya tubahana
Enock
Ku wa 3-03-2023Birababaje kubona abasiporitifu bazima bashoza intambara bagakubita referee ikiza nuko atakomeretse cyane gusa bazahanwe byintanga rugero ni irantangaje enock wi gatsibo gitoki
Enock
Ku wa 3-03-2023Birababaje kubona abasiporitifu bazima bashoza intambara bagakubita referee ikiza nuko atakomeretse cyane gusa bazahanwe byintanga rugero ni irantangaje enock wi gatsibo gitoki